Juvenal yandikiwe ko yambuwe ikipe aryumaho, iby’umwuka mubi hagati ye na General
Umuyobozi w’Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana François yavuze ko bakimara gufata umwanzuro wo kuvana ikipe muri Kompanyi, babimenyesheje Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wayo ariko nta kintu yigeze abasubiza.
Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023 nibwo Umuryango wa Kiyovu Sports wasohoye itangazo rivuga ko ikipe yacungirwanga muri Kompanyi ya ‘Kiyovu Sports Company Ltd’ bayikuyeho ikaba icuzwe by’agateganyo n’Umuryango.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye uyu munsi, Umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana François Regis yamaze impungenge abakunzi b’iyi kipe ko nta kintu na kimwe ikipe izaba kubera ko ari ibintu bibiri kandi byuzuzanya kuko Kiyovu Sports Company Ltd yashinzwe n’umuryango wa Kiyovu Sports, icyabaye ni ubuyobozi bwahinduwe gusa.
Yavuze ko kandi nabwo ari ukuyicunga by’agateganyo kuko Inteko Rusange ari yo igomba kubyemeza cyangwa ikabyanga.
Ati “Ikipe yabaye igaruwe mu Muryango wa Kiyovu Sports by’agateganyo ubundi reka dutegereze Inteko Rusange irimo gutegurwa vuba bishoboka, niyo izabyemeza cyangwa ibyange isubire gucungirwa muri Kiyovu Sports Company Ltd.”
Yavuze ko kandi ari cyo gihe babonye cyo gufata iki cyemezo kuko hageragejwe inzira zose zishoboka bikanga, nyuma Komite ibona ko hari ibyo yizeho ibona ko icyo cyemezo kigomba gufatwa bidakomeje gutinda.
Agaruka ku mashusho yagiye hanze (ari ku mwe na Juvenal) agaragaza ko ibintu bimeze neza muri Kiyovu Sports ariko nyuma y’amasaha make bakaba ari bwo bambura iyi kipe Kompanyi yari iyobowe na Mvukiyehe Juvenal, niba bitarakozwe nko kuyobya uburari, yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Juvanal.
Ati “Nta kintu njyewe mpfa na Juvenal, ntacyo kuba barabonye ariya mashusho tugaragaza ko nta kibazo dufitanye kandi koko nta kibazo dufitanye nta n’icyo twagiranye kuba ikipe yavuye muri Kiyovu Sports Company Ltd, ni ubuyobozi bwahindutse aracyari umuyobozi wa Kompanyi ariko Inteko Rusange niyo izabifataho umwanzuro ntakuka, kuba ikipe yabaye igaruwe mu muryango nta kibazo mfitanye na we ku giti cye, ntacyo.”
“Njyewe ndabisubiriramo ko ibyo abantu babonye ukundi njyewe ntabwo ari ko bimeze, nta kibazo dufitanye, abantu batubonanye turi kumwe n’ubundi bazatubonana, Kiyovu Sport ni umuryango, Juvenal ni umuyovu nanjye ndi umuyovu, ntabwo twari duhuje inshingano yari Chairman wa Kompanyi nkaba perezida w’Umuryango, kuba turi kumwe tuvugana nta kibazo kirimo tuzanakomeza tuvugane kuko turi kumwe mu muryango, kuba twari kumwe twarebanaga umupira wa Arsenal hari ibyo twaganiraga bitandukanye ntabwo biriya twabikoze ngo tugire abo twemeza, impinduka zaje kubaho nyuma icyemezo gifatwa na Komite.”
Abajijwe niba bamumenyesheje iki cyemezo, yavuze ko Juvenal bamwandikiye ariko akaba atarabasubiza.
Ati “Twamwandikiye tubimumenyesha [Juvenal] ariko nta kintu aradusbiza. Gusa nta kibazo yagize kuko hari amagurupe ya WhatsApp duhuriraho, yabyutse mu gitondo yandikaga ngo mureke dushyigikire ubuyobozi bufite ikipe.”
Muri iki kiganiro n’Itanazamakuru kandi iyi kipe yahishuye ko Mvukiyehe Juvenal akiri umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd kuko atari ikipe gusa bari bafite, ahubwo banafite hari n’ibikorwa bigera muri 6 bashoramo imari banze guhishurira itangazamakuru.
Ibitekerezo