Kagere byavugwaga ko ashobora gutandukana na Simba SC, ashobora kuyongerera amasezerano
Rutahizamu w’umunyarwanda byavugwaga ko ashobora gutandukana na Simba SC, Meddie Kagere nta gihindutse arongera andi masezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe ibarizwa mu gace ka Msimbazi mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.
Muri Tanzania hari hamaze iminsi impaka zishingiye kuri Kagere Meddie wavuye muri Simba SC akaza mu Rwanda ikipe ye iziko aje kwivuza ubundi bakamubona mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda arimo akora imyitozo yitegura imikino u Rwanda rwari rufite na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022. Ni imikino yakinnye.
Ibi ntabyakiriwe neza kuko umutoza yavugaga ko yavunitse atazanakina umukino w’umukeba wabaye tariki ya 7 Ugushyingo 2020 kubera imvune yo mu ivi yagize tariki ya 4 Ukwakira 2020 mu mukino wa shampiyona yatsinzemo ibitego 2 muri 4 Simba SC yatsinze JKT Tanzania.
N’ubwo byavugwaga yaje aje kwivuza muri King Faisal kubera ubufatanye bafitanye n’igihugu, amakuru avuga ko uyu mukinnyi ari we wisabiye kuza mu ikipe y’igihugu kuko umuganga wayo ari ku rwego rwo kumufasha mu byumweru 2 akaba yakize.
Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko umunsi ku munsi ubuyobozi bwa Simba SC bwavuganaga n’umutoza Mashami bamubaza uko umukinnyi wabo amerewe.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Mo Dewji umuyobozi mukuru wa Simba SC, yavuze ko hamaze iminsi havugwa byinshi kuri Kagere ariko ku munsi wo ku wa Kabiri(ejo hashize) ari bwo bizamenyekana niba akomezanya na Simba SC cyangwa bazatandukana.
Umunsi w’ejo wije nta kintu na kimwe gitangajwe na Simba SC kuri Kagere, amakuru ava mu ikipe ya Simba SC nk’uko ikinyamakuru Mwanaspoti cyabitangaje, ni uko uyu rutahizamu ashobora kongererwa amasezerano y’umwaka.
Bivugwa ko uyu mukinnyi wari ku mwaka we wa nyuma yamaze kumvikana Simba SC ndetse ubuyobozi buzabitangaza mu minsi ya vuba kimwe n’abandi baguze, ni nyuma kandi yo kongerera amasezerano Clatous Chota Chama.
Meddie Kagere yinjiye muri Simba SC muri Kamena 2018 asinya imyaka 2, nyuma yo gusoza umwaka umwe bahise bamwongera undi ubu akaba yarimo akina umwaka we wa nyuma muri Simba SC.
Ibitekerezo
Pazzo
Ku wa 18-11-2020Erega kagere meddie numukinnyi mwiza ntabwo Simba ya mwirukana gutyo
Pazzo
Ku wa 18-11-2020Erega kagere meddie numukinnyi mwiza ntabwo Simba ya mwirukana gutyo