Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere yateye utwatsi ibivugwa ko afitanye ikibazo n’umutoza Didier Gomes da Rosa ndetse ko atishimiye kudakinishwa ku mukino wa Kaizer Chiefs, aho yavuze ko we yubaha amahitamo y’umutoza.
Simba SC iheruka gusezererwa muri ¼ cya CAF Champions League na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ku giteranyo cy’ibitego 4-3, umukino ubanza batsindiwe Afurika y’Epfo 4-0, Kagere yagiye mu kibuga asimbura, uwo kwishyura wo Kagere atakandagiye no mu kibuga batsinze 3-0.
Super Manager yumvikanye mu binyamakuru bitandukanye avuga ko Gomes ari we wisezereye kuko atigeze akinisha Kagere Meddie.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu minsi ishize, Gomes yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Kagere bityo ko atajya kuvuga ku byavuzwe n’umuhagarariye, ngo yakoresheje inama ba rutahizamu be 3(Kagere, Bocco na Mugalu) akababwira ko buri umwe azagira igihe cyo gukina.
Uyu rutahizamu yatangaje ko kuri iki kibazo cyo kudakina umukino wa Kaizer Chiefs, yavuze ko nta kibazo afitanye n’umutoza ko we icyo areba ari ukubyaza umusaruro amahirwe abonye.
Ati"ikuntu kiri mu ntekerezo zanjye ni ukumenya neza ko mu gihe mpawe umwanya ari ugukora neza kugira ngo mfashe ikipe tugere kubyo twifuza."
"Niyo mpamvu niyo nicaye ku ntebe ntatandukaniro ngaragaza kuko nziko nimpabwa umunya hari icyo ndibuhindure. Ukuntu nteye sinkunda kuvuga byinshi, mba nshaka gukora ibikorwa bikivugira nk’uko akazi kanjye kameze. Nta kibazo mfitanye n’umutoza kandi ndashimira Imana ko uko buri gihe mpawe umwanya ntsinda."
Meddie Kagere avuga ko intego ari ugusoza ku mwanya wa mbere w’abatsinze ibitego byinshi bikaba inshuro ya 3 yikurikiranya. Kugeza ubu afite 11, uwa mbere ni Prince Dube wa Azam FC ufite 14.
Ibitekerezo
Hakizimana jean damascene
Ku wa 1-06-2021Turabashimira cyane kumakuru meza mutugezaho. Ex ntakunu mwajyamutwereka videos?