Siporo

Kagere yongeye kubona izamu, York Rafael asoza shampiyona mu marira, ikibuga gikomeza kujya kure ya Djihad Bizimana

Kagere yongeye kubona izamu, York Rafael asoza shampiyona mu marira, ikibuga gikomeza kujya kure ya Djihad Bizimana

Kagere yongeye kubona izamu, York Rafael asoza shampiyona mu marina, ikibuga gikomeza kujya kure Djihad Bizimana

Impera z’icyumweru gishize amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yari yakomeje, Rafael York yasoje shampiyona mu marira nyuma y’uko ikipe ye ya AFC Eskilstuna itabashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere ni mu gihe Meddie Kagere yahesheje ikipe ye intsinzi imbere ya Polisi Tanzania.

Tariki ya 5 Ugushyingo ni bwo shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden yashyirwagaho akadomo, AFC Eskilstuna ya Rafael York ntiyabashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere ni nyuma yo gusoza shampiyona batsindwa na Västerås SK 2-0. Yasoje ku mwanya 8 n’amanota 40 mu gihe Brommapojkarna ya mbere yazamutse n’amanota 62.

Mu cyiciro cya gatatu kandi muri Sweden n’aho bakinaga umunsi wa nyuma, Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi umaze umwaka adakina kubera imvune, yasoje shampiyona batsinda Forward 3-1 ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022.

Iyi kipe ikaba yarasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, igomba gukina umukino wa kamarampaka kugira ngo irebe ko yazamuka mu cyiciro cya kabiri. Gefle ni yo yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri kuko yasoje ku mwanya wa mbere n’amanota 70.

Muri Tanzania n’aho shampiyona yari yakomeje, Singida Big Stars ikinamo rutahizamu w’Amavubi, Meddie Kagere yari yasuye Polisi Tanzania.

Igitego kimwe rukumbi cya Meddie Kagere ku munota wa 22 ni cyo cyafashije Singida Big Stars kubona amanota 3. Meddie akaba atari aherutse kubona izamu.

Mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi bakinaga umunsi wa 12, KMSK Deinze ya Bizimana Djihad utarakandagira mu kibuga kuva shampiyona yatangira, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatsindaga Excelsior Virton 1-0. Ubu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 14, SK Beveren ya mbere ifite 24.

Ntabwo icyumweru cyagenze neza kuri Sahabo Hakim ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 kuko iyi kipe yanyagiwe na Montfermeil 4-0.

Ntabwo Habimana Glen yari mu bakinnyi ba FC Victoria Rosport yitabaje ku munsi w’ejo hashize bakina na Differdange 03 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Luxembourg, baje no gutakaza uyu mukino batsindwa 3-2. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 7, Swift Hesperange ya mbere ifite 31.

Uyu munsi mu cyiciro cya 2 muri Portugal, CD Trofense ya Mutsinzi Ange Jimmy irakira Benefica B.

FAR Rabat yo muri Maroc ikinamo myugariro w’umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel Mangwende izakina ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2022 na AC Djoliba muri CAF Confederation Cup.

Kagere yafashije ikipe ye
Rafael York n'ikipe ye ntabwo byagenze neza babuze amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Mutsnzi Ange Jimmy n'ikipe ye baragaruka mu kibuga uyu munsi
Djihad Bizimana umwanya wo gukina ukomeje kuba ikibazo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyishoborabyose obed
    Ku wa 7-11-2022

    Andika Igitekerezo Hano: Abakinyi baba nyarwanda bakina hanze bashiremo akabaraga kugirango bagirirwe icyizere nabatoza babo.

IZASOMWE CYANE

To Top