Siporo

Kalisa Adolphe Camarade wabaye umunyamabanga wa APR FC ni we SG mushya wa FERWAFA

Kalisa Adolphe Camarade wabaye umunyamabanga wa APR FC ni we SG mushya wa FERWAFA

Kalisa Adolphe Camarade ni we wagizwe umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aho yasimbuye Jules Karangwa wari uw’agateganyo.

Tariki ya 20 Mata 20 nibwo uwari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry yeguye ku nshingano ze ku mpamvu ze bwite aho yeguriye rimwe na benshi mu bari bagize Komite Nyobozi ya Nizeyimana Olivier Mugabo wari perezida wa FERWAFA weguye mbere yabo.

Kuri iyo tariki nibwo FERWAFA yahise yemeza Jules Karangwa usanzwe ari umujyanama mu by’amategeko muri FERWAFA ndetse n’umuvugizi wungirije w’iri Shyirahamwe nk’umunyamabanga mukuru w’agateganyo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2023, FERWAFA yatangaje ko nyuma y’inama ya Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe yabaye, Kalisa Adolphe Camarade yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA.

Yagize iti "Komite Nyobozi ya Ferwafa, mu nama yayo yateranye kuri uyu wa 7 Kanama yemeje Bwana Kalisa Adolphe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA."

Kalisa Adolphe si ubwa mbere agiye gukora izi nshingano nubwo atazikoze muri FERWAFA, yazikoze muri APR FC aho yabaye umunyamabanga mukuru w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imyaka myinshi mbere y’uko muri 2019 asimbuzwa Afande Sekaramba Sylvestre.

Uyu mugabo uzwi cyane mu mupira w’u Rwanda cyane cyane muri APR FC akaba ari we wari usanzwe ari perezida wa Komisiyo y’Amatora mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Kalisa Adolphe Camarade yagizwe Umunyamabanga wa FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top