Siporo

Kalisa Bruno Taifa yifataiye ku gahanga abanyamkuru ashinja kuba ari bo bayoboye APR FC

Kalisa Bruno Taifa yifataiye ku gahanga abanyamkuru ashinja kuba ari bo bayoboye APR FC

Umunyamakuru w’imikino wakunze na benshi mu Rwanda ubu usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kalisa Bruno Taifa yavuze ko ikipe ya APR FC ubu iyobowe n’abanyamakuru by’umwihariko bazwiho kuba bakunda Rayon Sports.

Uyu munyamakuru uzwiho kuba akunda ikipe ya APR FC, aherutse kugaragaza ko atishimiye uburyo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yihebeye iyobowemo.

Mu butumwa yanyujije ku muyoboro we wa YouTube, Taifa yatunze agatoki bamwe mu banyamakuru biyemereye ko bakunda Rayon Sports (mukeba wa APR FC) ari bo basa n’abayoboye iyi kipe.

Avuga ko hari abanyamakuru bakunda kandi bihebeye APR FC kuba bayiba hafi ntacyo bimutwaye nubwo n’abo atari kamara.

Aba banyamakuru ashinja kuba bayoboye APR FC, avuga ko uburyo bayiyoboyemo ari uko Chairman w’iyi kipe Col (Rtd) Richard Karasira yemera bakamugira inama ndetse akanazikurikiza, bamwe muri bo bakaba baranagize uruhare mu kuyigurira abakinnyi.

Ati "mubyange cyangwa mubyemere abanyamakuru ni bo bayoboye APR FC. Muti bayiyoboye gute? Ni bo bajyanama bakuru kugeza ubu bashobora kwicarana na perezida bakamubwira ngo dukore ibi, dukore ibi yemwe bamwe muri bo ni bo yagiye yohereza gushaka abakinnyi no kuvugana na bo."

"Muri abo bantu yoherezaga ntabwo ari ukuvuga ngo ni abanyamakuru b’abafana, ni abanyamakuru n’Abarayon banabyerekanye ko ari abarayon mu bihe bitandukanye."

Kalisa Bruno Taifa yavuze ko ku giti cye nta kintu kimwe apfa na Chairman wa APR FC ndetse ko amukunda ahubwo ikibazo ari abantu bamugaragiye kuko ari bo bamushuka bigatuma n’ikipe ya APR FC ibigenderamo.

Yavuze ko atamwifuriza kuba yava mu ikipe ya APR FC ahubwo gufata umwanya akagira ibyo ahindura muri iyi kipe ikongera ikagarura igitinyiro yahoranye.

Taifa yavuze ko abanyamakuru ari bo bayoboye APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top