Siporo

Kamanzi nyuma y’imyaka 27 abonye abavandimwe be babiri, ISIMBI irabahuje

Kamanzi nyuma y’imyaka 27 abonye abavandimwe be babiri, ISIMBI irabahuje

Nyuma y’amasaha 10 akoze ikiganiro ku ISIMBI TV, Kamanzi Jean de Dieu, yamaze kubonana n’abashiki be babiri baburanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu kiganiro yaraye agiranye na ISIMBI TV, Kamanzi avuga ko atazi aho akomoka uretse kuba azi amazina y’ababyeyi be,

Jenoside yabaye afite imyaka 3 ndetse byinshi byabaye ntabyibuka uretse kuba azi ko yabuze abavandimwe be bavukanaga batutu(bose bari abakobwa).

Jenoside igitangira nibwo se umubyara yishwe(Rutagengwa Edouard), nyuma y’iminsi 2 bahungiye mu Kiliziya(ntabwo azi uko iyo Kiliziya yitwa), nyuma y’iminsi 2 bababwiye ko amahoro yagarutse basubira iwabo ari nabwo nyina(Primitive) bahise bamwica bamurashe.

Bahise bafata umwanzuro wo guhunga, bageze mu nzira bararashe bahita batandukana ari nabwo aheruka bashiki be. Yibuka ko mushiki wabo mukuru yitwaga Kawera, hagakurikiraho uwitwa Uwambaje, agakurikiraho mu gihe bucura bwabo yibukaga ko yitwa Macibiri(akabyiniriro).

Nyuma y’imyaka 27, yakoze ikiganiro na ISIMBI TV yifuza guhura n’abavandimwe be niba bakibaho kuko nta byinshi yari abaziho ndetse atanibuka aho bari batuye, yaje kubona babiri (Uwambaje na Macibiri) mukuru wabo witwaga Kawera niwe atarabona baracyamushakisha ndetse ntibazi niba akiriho. Ubu batuye Kicukiro.

Kamanzi hagati ya bashiki be yari amaze igihe atazi niba bakibaho
Kamanzi Jean de Dieu yari amaze imyaka 27 atazi irengero ry'abavandimwe be
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Girimpuhwe Alphonse
    Ku wa 14-05-2021

    Imana ishimwe kuba yarabonye abavandimwe be ,natwe biduha icyizereko natwe tuzabona abavandimwe bacyu ,muzamfashe najye nabuze umuryango wajye wise muri 1994

  • Girimpuhwe Alphonse
    Ku wa 14-05-2021

    Imana ishimwe kuba yarabonye abavandimwe be ,natwe biduha icyizereko natwe tuzabona abavandimwe bacyu ,muzamfashe najye nabuze umuryango wajye wise muri 1994

  • Ngabonziza Darius
    Ku wa 13-05-2021

    Nitwa Ngabonziza Darius nanjye muzanfashe mbone aba byeyi banjye twaburanye 1994.murakoze

  • Mudenge
    Ku wa 13-05-2021

    Imana ishimwe cyane, dushimiye imana yaguhuje na bavandimwe Bawe rwose

  • Claire
    Ku wa 13-05-2021

    Ahwiii kamanzi urandijije muvandimwe maman Imana igumye imutuze heza!kndi humura ntibizongera never again!kndi Imana ishimwe ko wongeye kubona abavandimwe !duhumure ntibizongera !Impore

  • Naddy
    Ku wa 13-05-2021

    Ntakibasha kunanira Imana, mujye mudufasha wenda tuzahyenda tubabona, mwagize neza kugirango aba one byaciye kurimwe, Imana ibahe umugisha.

  • Naddy
    Ku wa 13-05-2021

    Ntakibasha kunanira Imana, mujye mudufasha wenda tuzahyenda tubabona, mwagize neza kugirango aba one byaciye kurimwe, Imana ibahe umugisha.

  • Muhure
    Ku wa 12-05-2021

    YoooooImana ishimwe.urabo ko basa pe

IZASOMWE CYANE

To Top