Siporo

Kapiteni wa Etincelles ntiyemeranywa n’umutoza wa APR FC

Kapiteni wa Etincelles ntiyemeranywa n’umutoza wa APR FC

Ntabwo kapiteni wa Etincelles, Nshimiyimana Abdul yemeranywa n’umutoza wa APR FC Thierry Hitimana wavuze ko iyi kipe yatangiye umukino iwutinza kugeza ku munota wa nyuma.

Hari mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2024-25 wo Etincelles FC yaraye inganyirije na APR FC kuri Stade Umuganda 0-0.

Umutoza wungirije wa APR FC, Thierry Hitimana yavuze ko Etincelles yaje gukina yugararira ndetse biranayihira ari na yo mpamvu batashye bishimye ariko ku ruhande rwa APR FC bakaba babifashe nko gutsindwa.

Yavuze ko uyu mukino wabasigiye byinshi birimo n’uburyo Etincelles yahereye ku munota wa mbere itinza umukino bityo ko mu mikino itaha bazajya binjira mu mikino bize uburyo bahangana na byo.

Ati "tugomba kwiga no kwemera ko hari ibintu bidutegereje imbere nk’urugero nk’ukuntu abakinnyi batangira kuryama guhera ku munota wa mbere kugera ku munota wa nyuma, tugomba kubyigaho kugira ngo tubifatire ingamba mu minsi iri imbere."

Kapiteni wa Etincelles, Nshimiyimana Abdul yateye utwatsi ibi avuga ko abakinnyi atari amarobo ’robots’ mu gihe habayeho ikosa bagomba kwitonda bakarihana.

Ati "dutinza umukino guhera ku munota wa mbere gute se, niba umukinnyi akorewe ikosa ntabwo duhita dukina twebwe ntabwo turi ama-robots, ibyo byo kuvuga ngo ikipe itinza umukino, ni impamvu ze ku giti cye."

Ni umukino APR FC itishimiye imigendekere ya wo kuko nko guhera ku munota wa 75 abana batoragura imipira (ball boys) bahise babura ku kibuga umupira warenga bigasaba ko abakinnyi bajya kuwizanira.

Thierry Hitimana avuga ko Etincelles FC yaryamye guhera ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma
Kapiteni wa Etincelles FC ntabwo ibyo Thierry avuga ari ko abibona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top