Siporo

Kapiteni wa Police FC yateye ivi

Kapiteni wa Police FC yateye ivi

Kapiteni wa Police FC, myugariro Nsabimana Aimable yateye ivi asaba umukunzi we Issa Leila kuzamubera umugore , undi arabyemera.

Nsabimana Aimable yafashe iki cyemezo ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru ubwo yashingaga ivi hasi agasaba umukunzi we niba yamwemera bakazashyingiranwa, igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe, undi na we ati"yego".

Uyu muhango waraye ubereye kuri Sunday Park i Nyarutarama. Issa Leila asanzwe yibera muri Amerika akaba amaze igihe akundana na Nsabimana Aimable.

Nsabimana Aimable yakiniye amakipe atandukanye arimo Marines FC yavuyemo muri 2016 yerekeza muri APR FC, batandukanye muri 2018 yerekeza muri Minerva Punjab mu Buhinde, muri 2019 yagarutse mu Rwanda asinyira Police FC akinira kugeza ubu.

Nsabimana Aimable yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top