Siporo

Kapiteni wa Rayon ashobora guhinduka, yemeje aho Rayon Day izabera - Gahunda yose ya ’Rayon Week’

Kapiteni wa Rayon ashobora guhinduka, yemeje aho Rayon Day izabera - Gahunda yose ya ’Rayon Week’

Rayon yemeje ko Umunsi w’Igikundiro "Rayon Day" ugomba kuzabera kuri Stade Amahoro kandi yemeje ko izakina na Azam FC yo muri Tanzania.

Buri mwaka mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, Rayon Sports ikora umuhango wo kwerekana abakinnyi iba izakoresha muri uwo mwaka uzwi nk’Umunsi w’Igikundiro.

Bwa mbere uyu umwaka uyu munsi ukaba uzabanzirizwa n’Icyumweru cya Rayon Sports "Rayon Week" kizabamo ibikorwa byinshi, kizasozwa na "Rayon Day" cyangwa Umunsi w’Igikundiro uzaba tariki ya 3 Kanama 2024.

Iki Cyumweru azaba ari no mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 Rayon Sports imaze ikorana na Skol aho perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko banyuzwe gukorana n’uru Ruganda rwenga inzoga rwa Skol kuko hari byinshi rubabasha bitari mu masezerano bagiranye.

Iki cyumweru cya Rayon Sports cyatangiye uyu munsi haba ikiganiro n’itangazamakuru, hagaragazwa imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25, ndetse ni nabwo hatangajwe Robertinho nk’umutoza mushya wa Rayon Sports.

Uyu munsi kandi yemeje ko Rayon Sports izakina na Azam FC yo muri Tanzania kuri Rayon Day ni mu gihe Rayon Sports WFC y’abagore izakina na Kawempe Muslam Ladies.

Iki cyumweru kizakomeza tariki ya 24 Nyakanga 2024 i Huye mu mukino wa gicuti uzayihuza na Amagaju, hazanaba igitaramo kizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Bushali, aba Dj nka Brianne.

Tariki ya 26 Nyakanga 2024 ni bwo iyi kipe izatangaza abakinnyi bose izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25, ni nabwo hazamenyekana umukinnyi uzaba uyoboye abandi (kapiteni).

Kuri kapiteni wari usanzwe Muhire Kevin, perezida wa Rayon Sports yagize ati "Ubu nta kapiteni dufite. Twari dufite kapiteni umwaka ushize ari we Muhire Kevin, n’ubu turacyaganira bigenze neza ni we twatangaza cyangwa tugatanga undi. Birashoboka yo yasubirana izo nshingano cyangwa zigahabwa undi."

Bukeye bwaho hazaba umukino wa gicuti uzabera i Musanze kuri Stade Ubworoherane bakina na Musanze FC. Hazanaba igitaramo aho bazasusurutswa n’abarimo Dj Brianne n’umuhanzi Bushali.

Umunsi uzakurikiraho nibwo izerekana umwambaro wa yo wo hanze (away kit) n’uwa 3 (third kit) bahite banawushyira ku isoko ni mu gihe umwambaro wo mu rugo (home kit) uzatangazwa tariki ya 30 Nyakanga 2024 ari nabwo uzahita ujya ku isoko. Tariki ya 29 Nyakanga 2024 abakinnyi ba Rayon Sports bazahura n’abakunzi bayo.

Tariki ya 1 Kanama 2024 nibwo imyitozo itegura Rayon Day izaba ifunguye ku bafana n’itangazamakuru. Tariki ya 2 Kanama 2024 nibwo hazaba ikiganiro n’itangazamakuru kirimo aya makipe yombi (Azam FC na Rayon Sports) kizaba kigaruka ku mukino wa Rayon Day.

Iki cyumweru kizasozwa na Rayon Day nyirizina ari nabwo hazaba umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Azam FC.

Rayon Sports izakina na Azam FC kuri Rayon Day
Umwambaro Rayon Sports izajya yambara mu rugo
Umwambaro wo hanze wa Rayon Sports
Umwambaro wa 3 wa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Karangwa francois
    Ku wa 23-07-2024

    Rwose rayon irikwiyubaka ariko niba muhire Kevin agora rayon siwe kamara hazakine ababishaka we azajya aho bamuha urufito

IZASOMWE CYANE

To Top