Siporo

Kapiteni wa Rayon Sports yavuze kuri ba rutahizamu bashya iyi kipe yaguze

Kapiteni wa Rayon Sports yavuze kuri ba rutahizamu bashya iyi kipe yaguze

Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko abakinnyi babiri bakina bataha izamu iyi kipe yongeyemo ari abakinnyi beza ariko na none umukino w’uyu munsi ari wo uribwerekane niba koko batarabibeshyeho.

Mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona, Rayon Sports yongeyemo abakinnyi batatu bayobowe na ba rutahizamu babiri; Alsény Camara ukomoka muri Guinea na Paul Gomis ukomoka muri Senegal ndetse n’umunyezamu ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye.

Agaruka kuri aba bakinnyi bakina bataha izamu, kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko ari abakinnyi bagaragaje ko ari abakinnyi beza mu myitozo ariko bakaba bari bumenye niba bazabafasha ku mukino w’uyu munsi.

Ati “Nkurije wenda imyitozo ntabwo umwataka ameze neza nk’uko ubyifuza cyangwa ubishaka ariko mu myitozo bameze neza cyane, bari hejuru uretse wenda ikintu cyo kubura imikino (match fitness) ntabwo twigeze dukina wenda imikino ya gicuti ariko ni abakinnyi bakuru, ni abakinnyi bafite ubunararibonye umusaruro bazatanga ku mukino wa Gasogi United ni ho tugomba guhera tuvuga ko bazadufasha cyangwa se dushobora kuba dufite icyuho.”

Rayon Sports uyu munsi irakina na Gasogi United saa 18hoo’ mu mukino w’umunsi wa 16 ari na wo ufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, byitezwe ko aba bakinnyi bombi bari bugagaragare mu kibuga ndetse nta gihindutse bakaza no kukibanzamo.

Rwatubyaye Abdul yavuze ko ba rutahizamu bashya bameze neza
Rutahuzamu mushya wa Rayon Sports ukomoka muri Senegal, Paul Gomis
Alsény Camara ukomoka muri Guinea
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Davide
    Ku wa 13-01-2024

    Turababaye nkabafana bareyo dushaka igikombe pe gasogi yadunsinze nitubyumbap biragoye

  • Sembagare Peter
    Ku wa 12-01-2024

    Ayo namareshya mugeni

IZASOMWE CYANE

To Top