Nyuma y’uko bari bashyizwe mu kato kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier n’abakinnyi barimo Rugwiro Herve, Irambona Eric, Kimenyi Yves, Michael Sarpong baraye batashye nyuma yo gusanga nta n’umwe ufite ikibazo.
Ku Cyuweru tariki ya 16 Kanama, rutahizamu Michael Sarpong yafashije umukunzi we Djazila kwizihiza isabukuru y’amavuko, ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Mera Neza i Nyamirambo.
Bitewe n’amafoto y’iyi sabukuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu bageranye, nta dupfukamunwa, byatumye polisi y’u Rwanda ibikurikirana maze bamwe baraboneka byajya mu kato.
Mu bari baje gushyigikira uyu rutahizamu hari abakinnyi bagenzi be bakinanye muri Rayon Sports nka Habimana Hussein, Kimenyi Yves, Mugisha Gilbert, Rugwiro Herve, Irambona Eric Gisa, hari kandi n’umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier.
Ku wa Kabiri ni bwo bashyizwe mu kato, aho polisi y’u Rwanda yatangaje ko babonye abantu 11 muri 13 bagaragaye ku mafoto yagendeweho.
Bakaba barahise bajyanwa mu kato muri Hil Top aho bamaze amasaha 48 bakaba bavuyeyo ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane, ni nyuma yo gusanga nta n’umwe ufite ikibazo.
Ibitekerezo