Siporo

Kera kabaye FERWAFA yatangaje ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano nk’uko byari byitezwe

Kera kabaye FERWAFA yatangaje ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano nk’uko byari byitezwe

Nk’uko byari byitezwe uwari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka.

Mashami Vincent yongerewe aya masezerano nyuma y’imyaka ibiri n’igice ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.

Amasezerano ye yarangiye ku wa 11 Gashyantare, hakaba hari hasigaye impande bireba, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ‘FERWAFA’ na Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ ko zicara zigafata umwanzuro niba agomba kongerwa amasezerano cyangwa hashakwa undi hashingiwe kuri raporo.

Amakuru avuga ko FERWAFA yatanze raporo y’uko umutoza Mashami akwiye gusimbuzwa hagashakwa hashingiwe ku musaruro we ariko MINISPORTS imuhemba ibitera utwatsi.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize byari byitezwe ko Mashami atangarizwa abanyarwanda ko ari we ugiye gukomeza gutoza Amavubi ariko ntibyakorwa kuko hari ibyari bitaranozwa mu masezerano ye aho hari abo bakoranaga yashakaga ko nabo bongererwa amasezerano.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatatu, FERWAFA ikaba yasohoye itangazo rivuga ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka ari umutoza mukuru w’Amavubi.

Biteganyijwe ko Mashami ahita ahamagara abakinnyi b’ikipe y’igihugu bazajya mu mwiherero kwitegura imikino 2 u Rwanda ruzakina yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, hari uwo ruzakiramo Mozambique tariki ya 24 Werurwe 2021 n’uwo rizasuramo Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

Mu myaka ibiri n’igice amaze ari umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yakinnye imikino 23 atsindamo 5, anganya 11 atsindwa 7.

Itangazo rya FERWAFA rivuga ko Mashami yangerewe amasezerano
Mashami Vincent yongerewe amasezerano y'umwaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top