Siporo

Kera kabaye Manzi Thierry yabonye ikipe nshya

Kera kabaye Manzi Thierry yabonye ikipe nshya

Nyuma y’amezi 6 nta kipe afite, kera kabaye Manzi Thierry yamaze gusinyira AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.

Kuva muri Kanama 2022, Manzi Thierry nta kipe yari afite hari nyuma yo gutandukana na FAR Rabat yo muri Maroc yari asojemo amezi 6 y’amasezerano nyuma yo kuva muri Dila Gori yo muri Georgia.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi nta kipe yari afite aho byanavuzwe ko aho yagerageje gukomanga hose nko muri Rayon Sports bamuteye utwatsi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2023, AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu myugariro amasezerano y’imyaka 2.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti "Manzi Thierry yasinyanye amasezerano y’imyaka 2 na AS Kigali."

Manzi Thierry yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga, Marines FC y’i Rubavu, Rayon Sports kuva 2015 kugeza 2019, 2019-2021 yari muri APR FC aho yavuye yerekeza muri Dila Gori yo muri Georgia, muri Gashyantare 2022 yahise asinyira amezi 6 FAR Rabat.

Manzi Thierry yasinyiye AS Kigali imyaka 2
Manzi Thierry ari hagati ya Anne-Lise Kankindi na Team Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top