Siporo

Kera kabaye Mukura VS yabonye umuyobozi mushya

Kera kabaye Mukura VS yabonye umuyobozi mushya

Maniraguha Ndamage Jean Damascene ni we watorewe kuyobora Mukura VS asimbuye Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) umwaka ushize.

Amezi 8 yari ashize Mukura VS nta muyobozi ifite kuko muri Kamena 2021 ubwo Olivier Nizeyimana yatorerwaga kuyobora FERWAFA yahise iyoborwa na Sakindi Eugene muri komite y’inzubacyuho.

Uyu munsi nibwo habaye inama y’inteko rusange ya Mukura VS batora umuyobozi mushya ugomba kuyobora iyi kipe mu mwaka 4 iri imbere aho yabaye Maniraguha Ndamage Jean Damascene.

Iyi nama y’inteko rusange yigaga ku ngingo zitandukanye zirimo n’amatora aho batoye abantu 15 bagomba kuba bagize inama y’ubutegetsi bwa Mukura VS.

Maniraguha Ndamage Jean Damascene akaba azungirizwa na Sakindi Eugene mu gihe cy’imyaka 4.

Ndamage akaba yasabye abanyamuryango ba Mukura VS n’abakunzi bayo bayo gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe.

Ati "Mbanje gushimira abambanjirije muri izi nshingano, mwarakoze cyane kugeza aho ikipe iri. Ndasaba abanyamuryango bose, abafana n’abandi bose bakunda Mukura gushyira hamwe, dusenyere umugozi umwe nibyo bizatugeza ku ntsinzi no kucyerecyezo dushaka kugeraho".

Maniraguha Ndamage Jean Damascene ni umwe mu bagabo bazwi b’abakire b’abakunzi ba Mukura VS aho afite inganda z’umuceri, igishanga gitandukanya Mbazi na Save, igishanga gitandukanya Gisagara na Mukura VS nabyo ni ibye.

Maniraguha Ndamage Jean Damascene yatorewe kuyobora Mukura VS mu myaka 4 iri imbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top