Mu ijoro ryakeye nibwo Rayon Sports yakiriye rutahizamu ukomoka muri Sudani, Eid Mugadam Abakar Mugadam wari warabuze uko aza kubera ibibazo by’indege.
Uyu rutahizamu yagombaga kuba yaraje mu ntangiriro z’uku kwezi ndetse akenerekanwa k’Umunsi w’Igikundiro wabaye tariki ya 5 Kanama 2023.
Uyu rutahizamu yakomeje kugorwa cyane no kubona indege imuzana mu Rwanda bitewe n’uburyo abagenzi bari benshi kubera ibibazo by’intambara biri muri Suadani.
Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mukinnyi yasesekaye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho aje gutangira akazi muri Rayon Sports.
Ni umukinnyi wifujwe n’umutoza Zelfani utoza Rayon Sports nyuma yo kubona ikipe afite, asaba ubuyobozi ko bwamusinyisha kuko hari byinshi azafasha muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Eid Mugadam Abakar Mugadam w’imyaka 24 akaba yakiniraga ikipe ya Al-Hilal y’iwabo muri Sudani akaba aje kongera imbaraga mu busatirizi bwa Gikundiro.
Ibitekerezo
Hatare
Ku wa 15-08-2023Ko abanyamahanga babaye benshi?
Mumpe igisubizo
Equipe igomba bangahe?
Hakina bangahe?
Rayon imaze kugura bangahe?