Siporo

Kevin Muhire yasoje shampiyona mu gahinda gakomeye

Kevin Muhire yasoje shampiyona mu gahinda gakomeye

Ntabwo Muhire Kevin yasoje neza shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Kuwait kubera ko yananiwe kuzamura ikipe ye mu cya mbere.

Ikipe ye ya Yarmouk yasoje ku mwanya wa 3 irushwa inota rimwe na Khaitan yasoje ku mwanya wa 2 n’amanota 28 mu gihe Al-Shabab ya mbere bazamukanye ifite amanota 38.

Iyi kipe yaguye ku mukino usoza shampiyona bari basuyemo Khaitan tariki ya 4 Gisurasi basabwa kunganya nayo gusa, yaje kubatsinda 1-0.

Basigaye basenga Imana ngo barebe ko iyi kipe yazatakaza ku mukino wa nyuma bakiriye Al Shabab ku munsi w’ejo hashize, ntibyakunze kuko yaje kuwutsinda ibitego 4-1.

Uyu mukinnyi winjiye muri iyi kipe Kanama 2022 abifashinjwemo n’umutoza w’iyi kipe wahoze anamutoza muri Rayon Sports, Jorge Paixão yasinye umwaka umwe, ntibizwi niba azongera amasezerano.

Kevin Muhire ntiyahiriwe n'umwaka we wa mbere muri Yarmouk
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top