Siporo

Khadime wa Rayon Sports utaremera ibiganiro yavuze ibyo kuguma muri iyi kipe

Khadime wa Rayon Sports utaremera ibiganiro yavuze ibyo kuguma muri iyi kipe

Umunya-Senegal ufatira Rayon Sports, Khadime Ndiaye yavuze ko we yifuza kuguma muri Rayon Sports umwaka utaha w’imikino ariko na none bikaba bitari mu biganza bye.

Uyu mukinnyi yaje muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 muri Mutarama 2024 aho yasinye amezi 6, bivuze ko amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Khadime Ndiaye agaruka ku kuba amasezerano ye narangira azaguma muri Rayon Sports, Khadime yavuze ko abyifuza ariko bitari mu biganza bye.

Ati “Ntabwo ari njye wavuga kuri ibyo ni umpamagariye ariko njye nifuza kuba nasigara muri Rayon Sports kuko ni ikipe nziza nagiriyemo ibihe byiza.”

Gusa nubwo abivuga ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwegereye uyu mukinnyi ngo babe baganira kukongera amasezerano ariko akaba atarimo kubyumva neza.

Ni mu gihe hari andi makuru avuga ko Khadime yaba yaregerewe n’andi makipe hano mu Rwanda arimo na Police FC amwifuza ngo abe yayerekezamo.

Khadime Ndiaye yavuze ko we kuguma muri Rayon Sports ntacyo bimutwaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top