Kigali – Joburg: Twinjirane mu rugendo rw’ikipe y’igihugu Amavubi, perezida wa FERWAFA ati “ntibakinira amafaranga” (AMAFOTO)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yageze muri Afurika y’Epfo aho igiye gukina na Mozambique umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.
Ku isaha ya saa 10:07’ nibwo indege yari itwaye Amavubi agiye gukina na Mozambique umukino wa mbere wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire yari ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Yabanje gukora urugendo rw’amasaha abiri aho yanyuze Zambia, saa 12:11’ yari igeze kuri Kenneth Kaunda International Airport i Lusaka.
Yahamaze isaha irimo kunywa amavuta maze saa 13:19’ ihaguruka Lusaka yerekeza Johannesburga, yageze kuri O.R Tambo International Airport saa 15:03’.
Yahise ikora urugendo rw’iminota 38 yerekeza kuri Gold Reef City Theme Park Hotel, hoteli igomba gucumbikamo mu gihe cy’iminsi 5 izamara muri Afurika y’Epfo, iri hafi y’ikibua cya First Bank National Stadium (FNB) izakira uyu mukino.
Nta myitozo yakozwe umutoza yatanze akaruhuko, bahise bereka ibyumba bagomba kuraramo ndetse bafata amafunguro ya nimugoroba, bazatangira imyitozo ejo bakorera ku kibuga cya Mamelodi Sundowns ikoreho imyitozo, ni mu gihe ku wa Gatatu izakorera kuri FNB ahazabera uyu mukino tariki ya 2 Kamena 2022.
Muri rusanze abakinnyi bahageze nta n’umwe ufite ikibazo, morale yari yose cyane ko nta ngorane zigeze ziboneka mu rugendo aho ikipe yanyuze hose, byatumye Kigali – Johannesburg ikoresha amasaha 5.
Umutoza Carlos Ferrer yavuze ko ikintu cya mbere yishimira ari uko nta kibazo ikipe yigeze ihurira nacyo mu nzira.
Ati “Urugendo rwari rwiza, nta ngorane, nta gukererwa, turahageze tugomba gutangira gutekereza ku mukino wacu kuri ubu ntabwo twakoze imyitozo hano, reka dutegereze mu gitondo turebe uko abakinnyi bameze, ikirere uko kimeze, buri kimwe. Ubu dufite iminsi 3 imbere yacu yo gutekereza ku ntego zacu, ni ugukina na Mozambique.”
Yakomeje avuga ko baramutse batsinzwe uyu mukino byamubazaza kuko ari umukino w’ingenzi nubwo mu mikino yatambutse u Rwanda rutitwaye neza.
Ati “Ni umukino w’ingenzi, ntabwo ari uwa nyuma kuko ni wo wa mbere, dufite imikino tutagiye twitwaramo neza, ntabwo twahisha ukuri, ukuri ni uko ari umukino w’ingenzi kuri twe tugomba kuwutsinda, nicyo gitumye turi hano, nitudatsinda uyu mukino ntabwo nzishima.”
Guhera ku munsi w’ejo nibwo bazakora imyitozo, aho bazakorera ku kibuga cya Mamelodi Sundowns kugeza ku wa Kabiri, ni mu gihe ku wa Gatatu bazakorera ku kibuga cya FNB Stadium kizakira umukino ku wa Kane.
Perezida wa FERWAFA ari na we muyobozi w’urugendo, avuga ko abakinnyi bagomba kumenya ko abanyarwanda babizeye ndetse batezeho byinshi, ibijyanye n’agahimbazamusyi byo ngo akenshi biza nyuma y’umukino.
Ati “nizere ko n’abakinnyi bacu barimo kubyumva, imbaraga za mbere nibo, uburyo bakunda igihugu n’uburyo biteguye kwitangira igihugu, ni abakinnyi b’abanyamwuga, ngira ngo muzi ko iyo dutangaje urutonde rw’abitabira bose baritabira ntawureka kuza, icyo nicyo cya mbere, ibya gahimbazamusyi cyangwa n’ibindi bintu bijya bibaho, ariko akenshi biba iyo abantu bamaze gukina rimwe na riwe tukabyishimira, n’abanyarwanda bajya bagira icyo batanga ku ikipe y’igihugu.”
Ati “Abakinnyi bacu ntabwo bakinira amafaranga, bafite umutima wo kwitangira igihugu, ni abakinnyi b’abanyamwunga (…), abanyanrwanda bafitiye abakinnyi icyizere n’igihugu kuko ibyo bakora byose ni amafaranga igihugu gisohora, ntabwo rero baba bayasohora ntacyo biteze. Ntabwo duhindura kubera guhindura gusa ahubwo duhindura dufite icyo tugamije dufite n’icyo twizeye kubo dushyiramo.”
Umutoza Carlos Alós Ferrer akaba yahagurukanye abakinnyi 21 bari 23 agomba kuzifashisha muri uyu mukino, ni mu gihe Meddie Kagere na Rafael York bazasanga ikipe muri Afurika y’Epfo ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2022.
Ibitekerezo