Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves yagiriye imvune ikomeye ku mukino wa Musanze FC aho yakuwe mu kibuga atumva.
Hari mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona wo Musanze FC yakiriyemo inatsinda AS Kigali 1-0.
Nyuma y’igitego cyagiyemo ku munota wa 12, ku munota wa 26, umunyezamu Kimenyi Yves yagonganye na rutahizamu Peter Agbelov ari nabwo yahitaga avunika igufwa ry’ukuguru "Tibia".
Uyu mukinnyi yahise yihutanwa mu bitaro by’Akarere ka Musanze aho yagize ikibazo cya "Tibia na Pelon".
Kimenyi Yves akaba yahise azanwa i Kigali aho agomba kubagirwa ku munsi w’ejo mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Kimenyi Yves yakuwe mu kibuga atumva
Ibitekerezo
BYIRINGIRO
Ku wa 30-10-2023Andika Igitekerezo HanoJ