Kimenyi Yves yakoze ubukwe na Muyango Claudine mu muhango witabiriwe n’ibyamamare
Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves yasabye anakwa umugore we Uwase Muyango Claudine aho bari bagaragiwe n’ibyamamare.
Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 6 Mutarama 2024 ubera muri Romantic Garden.
Kimenyi Yves akaba yari agaragiwe n’abarimo Biramahire Abeddy wa UD Songo muri Mozambique, Mugunga Yves wa Kiyovu, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo wa Mukura VS ndetse n’umunyarwenya Zaba Missed Call n’abandi.
Ni mu gihe Miss Uwase Muyango Claudine yambariwe n’abakobwa biganjemo abitabiriye Miss Rwanda barimo Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Umukundwa Clemence (Miss Cadette), Umutoni Witness wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, Jordan Mushambokazi.
Itorero Inganzo ngari ni ryo ryasusurukije abitabiriye ubu bukwe ni mu gihe Victor Rukotana ari we wasohoye umugeni.
Nyuma yo gusaba no gukwa hakurikiyeho gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwiyakira byose n’ubundi bibera muri Romantic Garden.
Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane w’iki cyumweru habaye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu biro by’Umujyi wa Kigali.
Ni nyuma y’uko tariki ya 28 Gashyantare 2021 Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y’urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 "Miss Photogenic 2019" maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.
Ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.
Ibitekerezo