Siporo

Kirehe VC irabunza imitima, ibibazo uruhuri amezi arenga 10 itazi icyitwa umushahara

Kirehe VC irabunza imitima, ibibazo uruhuri amezi arenga 10 itazi icyitwa umushahara

Ikipe ya Kirehe VC irabunza imitima yibaza ahazaza ha yo ni nyuma yo gutereranwa n’ubuyobozi bwa yo aho itananzi niba mu mpera z’iki cyumweru izakina shampiyona.

Ibibazo ni uruhuri mu ikipe ya Volleyball y’akarere ka Kirehe ni mu gihe abakinnyi batazi niba bazakina shampiyona izakomeza ku munsi wo ku wa Gatandatu.

Nyuma yo gukina umunsi wa mbere wabereye i Gisagara ndetse igasoza ku mwanya wa 6, amakuru agera ku Kinyamakuru ISIMBI ni uko abakinnyi ndetse n’abatoza batazi niba bazakina umunsi wa kabiri uzaba ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Amakuru ikinyamakuru ISIMBI gifite ni uko iyi kipe yakoze imyitozo ibiri gusa yitegura uyu munsi wa kabiri.

Nyuma yo kubona ko ikomeje gutereranwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe bivugwa ko bashobora kudakina uyu munsi kubera ko nta mikoro bafite no kubona abakinnyi 6 babanza mu kibuga ari ikibazo kuko abakinnyi bacitse intege buri umwe yashyize umutima ku cyatuma abona ikimutunga mu gihe muri Volleyball birimo kwanga.

Ni mu gihe iyi kipe kandi ibereyemo ibirarane by’imishahara abakinnyi n’abatoza by’amezi arenga 10 yose, batazi ikitwa amafaranga bakoreye avuye muri iyi kipe.

Abakinnyi n’abatoza bakomeje kwirya bakimara bakina mu bihe bibi bazi ko ubuyobozi buzagira icyo bwibwira ariko amaso yaheze mu kirere.

Inshuro zose bagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe gafite mu nshingano iyi kipe nta gisubizo bigeze bahabwa.

ISIMBI yagerageje kuvugisha umuyobozi wa Karere ka Kirehe, Bruno Rangira kuri iki kibazo ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Kirehe VC iri mu girahiro
Kirehe VC imaze amezi arenga 10 nta mushahara babona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top