Kiyovu Sports yongeye gutsindwa muri FIFA iyitegeka kwishyura uwahoze ari umukinnyi wayo, Muzamiru Mutyaba miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kiyovu Sports imaze iminsi mu itangazamakuru ivugwamo inkuru zitandukanye cyane cyane izitari nziza.
Ibyari bishyushye muri iyi minsi uburyo ikipe yakuwe muri Kiyovu Sports igarurwa gucungirwa mu Muryango wa Kiyovu Sports ni mu gihe Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvenal atabyemera.
Mu gihe bitarafata umurongo neza, muri iyi kipe hongeye kuza indi baruwa iturutse mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) iyimenyesha ko yatsinzwe ikirego yarezwemo n’umugande, Muzamiru Mutyaba.
Muri 2021 nibwo Muzamiru Mutyaba yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 aho bumvikanye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20.
Muri aya mafaranga yishyuwe miliyoni 10, andi akomeza kugenda yishyuza ariko arinda asoza amasezerano ye muri Nyakanga 2023 atishyuwe.
Uyu mugabo yanagiye ikipe imufitiye n’ibirarane by’umushahara ndetse n’uyu mwenda. Muzamiru Mutyaba yahise ajya kurega muri FIFA.
Tariki ya 25 Kanama 2023 FIFA yamenyesheje Kiyovu Sports ko igomba kwishyura uyu mukinnyi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda y’umushahara yari afitiwe.
Akaba agomba kwishyurwa kandi miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nk’amafaranga yaguzwe yari asigawemo, yiyongeraho inyungu ya 5% yayo ku mwaka kuva tariki ya 31 Nyakanga 2022 kugeza igihe azishyurirwa.
Iyi kipe yahawe iminsi 45 yo kwishyura aya mafaranga kuva tariki ya 25 Kanama 2023 itabikora ikazabuzwa kwandikisha abakinnyi bashya.
Muzamuru Mutyaba abatsinze nyuma ya Vuvu Pinoki na we bishyuye ndetse n’abanya-Sudani, John Mano ndetse Shiboub bayitsinze muri FIFA.
Iyi kipe kandi haheruka gusohoka ibaruwa ya Igitego Hotels yishyuza Kiyovu Sports miliyoni zigera ku 153 za serivisi bayihaye.
Ibitekerezo
Epaphrodite
Ku wa 5-10-2023Kuki muyobya abantu? Akazi kanyu ni ugushaka amakosa ya Juvenal? Ibyo sibyo uretseko FIFA itareba ibirarane naho ubundi uzasubire kwiga. Kuko inkuru zanyu ntabwo ziba zuzuye.