Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze guhabwa iminsi 10 na Igitego Hotels yo kuba yamaze kwishyura miliyoni 153 z’umwenda iyi kipe ifititye iyi hoteli.
Tariki ya 15 Kanama 2023 nibwo Kiyovu Sports yagiranye amasezerano na Igitego Hotels yo kuzajya babaha serivisi zitandukanye harimo no kuba iyi kipe yahakorera umwiherero.
Umwaka urashize impande zombi zisinyanye amasezerano ariko Kiyovu Sports ikaba yaranze kubahiriza uruhande rwayo, aho iyi hoteli yanabandikiye ibishyuza ariko bakabima amatwi.
Mu ibaruwa umunyamategeko Manirahari Noureddine yandikiye Kiyovu Sports tariki ya 24 Nzeri 2023 ndetse bikaragara ko yakiriwe na Mvukiyehe Juvenal umuyobozi wa Kiyovu Sports Companmy Ltd (yambuwe ikipe) akaba ari na we wagiranye amasezerano na Igitego Hotels, bamenyesheje iyi kipe ko nyuma y’amabaruwa menshi bandikiwe bakanga kwishyura, ubu bahawe iminsi 10 yo kuba bamaze kiwishyura iri deni.
Yagize ati “Nshingiye ku mabaruwa atandukanye ubuyobozi bwa Igitego Hotels bwanandikiye bubishyuza serivisi bwabahaye ariko mugaceceka ntimugire icyo mubikoraho, ibyo bikorwa bikaba bikomeje guteza igihombo gikomeye;”
“Nshingiye kandi ku biganiro umuyobozi wa Igitego Hotels ubwe yagiranye n’uwashyize umukono ku masezerano ari we Juvenal Mvukiyehe na we akamubwira ko agomba kiwshyura vuba none umwaka ukaba ushize amafaranga atarishyurwa;”
“Nshingiye kandi cyane cyane ku masezerano yabaye ku wa 18 Kanama 2022 hagati yanyu na Igitego Hotels mu ngingo ya 9, ahateganyijwe ko mu gihe muzaba mumaze ukwezi mutishyura hazajya hiyongeraho 10% buri cyumweru.”
Me Manirahari Noureddine yakomeje amenyesha Kiyovu Sports ko ifite iminsi 10 yo kuba yamaze kwishyura aya mafaranga y’u Rwanda 153,694,006.
Ati “Tubandikiye tubamenyesha ko muhawe integuza y’iminsi 10 yo kuba mwamaze kwishyura Igitego Hotels umwenda wose ungana na 153,694,006 Frw ibyo mukabikora ku neza byananirana hakazitabazwa izindi nzego zibifitiye ububasha.”
Ibi bibaye mu gihe Umuryango wa Kiyovu Sports nta masaha 24 ashize ufashe umwanzuro wo gukura ikipe mu maboko ya Kiyovu Sports Company Ltd kuko yananiwe gucunga iyi kipe.
Ibitekerezo