Kiyovu Sports ishobora guhagarika amasezerano y’abakinnyi bitewe n’uko muri iyi minsi nta bushobozi buhari bwo gukomeza kubahemba mu gihe shampiyona yahagaze.
Tariki ya 11 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wo guhagarika shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021 bitewe n’uko amakipe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Iyi shampiyona yahagaritswe nyuma y’umunsi wa 3, Kiyovu Sports yari yatsinzwe na APR FC 1-0 mu mukino wabaye tariki ya 10 Ukuboza 2020.
Nyuma y’ukwezi kumwe gusa shampiyona ihagaritswe, amakuru avuga ko Kiyovu Sports yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika amasezerano y’abakinnyi bayo kuko batari mu kazi kandi nta bushobozi buhari bwo gukomeza kubahemba.
Bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports baganiriye n’ikinyamakuru ISIMBI ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko ntacyo barabwirwa ariko nabo ayo makuru barimo kuyumva.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyangabe Omar yavuze ko ubu nta kintu yatangaza ariko umwanzuro uri butangazwe mu masaha ari imbere ariko bishoboka ko banayahagarika bitewe n’ibihe ikipe irimo.
Ati“ubu nta kintu nakubwira umbaze nko masaha ari imbere. Ibyo umuntu aba ateganya ni byinshi bishobora kuba cyangwa ntibibemo kuko ibihe turimo namwe murabibona, ubu ntiwajya kureba umuterankunga ngo aguhe amafaranga, uzaba ugiye kumwerekana he?”
Yakomeje agira ati“iyo urebye rwose inzira zose kuri ubu zirafunze, amategeko yemera ko twashyira abakozi muri chamage technique ariko na none niko kazi kabautunze, nitubashyiramo barabaho gute? Ibyo byose nibyo tukiganiraho ngo turebe tube twafata umwanzuro utagize uwo ubangamiye. Dushobora kubahagarika cyangwa ntitubikore ariko n’indi kipe yabikora ntabwo wayirengenya.”
Uyu munyamabanga yavuze ko mu masaha make ari bwo bari butangaze umwanzuro bari bube bafashe kuri iki kibazo.
Kiyovu Sports iramutse ihagaritse amasezerano y’abakinnyi yaba ibaye ikipe ya kabiri iyahagaritse nyuma Bugesera FC.
Ibitekerezo