Siporo

Kiyovu Sports itegereje ibitangaza bya Nyagasani

Kiyovu Sports itegereje ibitangaza bya Nyagasani

Nubwo isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryafunzwe Kiyovu Sports itabashije kwandikisha abakinnyi ba yo bashya, iracyafite icyizere ko bizakunda FIFA igaca inkoni izamba.

Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda ryafunzwe tariki ya 30 Kanama 2024, rikaba ryasize Kiyovu Sports itarabasha kwandikisha abakinnyi ba yo mpuzamahanga (abaturutse muri shampiyona zo hanze y’u Rwanda).

FIFA yari yamenyesheje Kiyovu Sports ko mu gihe itishyuye abakinnyi bayireze muri FIFA bakayitsinda ko itazemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.

Yagerageje kumvikana n’abo ifitiye imyenda bamwe barabishyura abandi bababwira uburyo bazishyurwamo ari na bwo FIFA yabakomoreraga.

Gusa nk’uko umwe mu bantu bo muri Kiyovu Sports yabibwiye ISIMBI ni uko hari indi baruwa yaje ibamenyesha ko nta mukinnyi mpuzamahanga bemerewe kwandikisha, iyi ngo ni nayo batinze kubona bayibona baramaze kujya ku Isoko.

Ibi bijyanye n’uko iyo ikipe ifite ibirego birenze 4 mu mwaka umwe muri FIFA yakwishyura itakwishyura iba igomba guhagarikwa umwaka itandikisha abakinnyi bashya, Kiyovu Sports rero yo yari ifitemo ibirego 8.

Iyi kipe kandi ivuga ko hari ibirego itamenye kuko hari ibyaje email y’ikipe ikigenzurwa na Komite yababanjirije, komite nshya ngo ibyo yabonye ni 3 ibindi byaje bisa n’ibibatunguye.

Urucaca rukaba rwarandikiye FIFA rusobanura uko ibibazo byose byagenze, bizeye ko iyi Mpuzamashyurahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi izaca inkoni izamba.

Kiyovu Sports ntabwo yandikishije abakinnyi ba yo bashya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top