Siporo

Kiyovu Sports vs Rayon Sports, abakinnyi 11 buri ruhande rushobora kubanzamo

Kiyovu Sports vs Rayon Sports,  abakinnyi 11 buri ruhande rushobora kubanzamo

Harabura amasaha make rukambikana hagati ya Kiyovu Sports na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23.

Ni umukino ihangana rya wo rimaze gufata indi ntera bitewe n’amateka ya yo.

Muri rusange Rayon Sports ni yo imaze gutsinda imikino myinshi ariko muri iyi minsi Kiyovu Sports isa n’aho yayigaranzuye aho mu mikino 9 iheruka kubahuza yatsinzemo 5, Rayon Sports itsindamo 2 mu gihe banganyije 2.

Kuri iyi nshuro umukino ugiye kuba amakipe yombi ahigana ubutwari ni mu gihe n’abafana bakubita agatoki ku kandi.

Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 18 mu mikino 6 imaze gukina mu gihe Kiyovu Sports ari iya 2 n’amanota 17 mu mikino 8 imaze gukina.

Uyu mukino uteganyijwe saa 18h kuri Stade Regional i Nyamirambo, Kiyovu Sports yakiriye uyu mukino amatike yayahanitse aho muri VVIP ari 50,000frw, VIP 25,000 frw, ahatwakiriye 10,000 frw ni mu gihe ahasigaye ari 5000 frw.

Mu bakinnyi Rayon Sports ishobora kubanzamo harimo Mbirizi Eric byavugwaga ko atari bukine kubera imvune ndetse akaba amaze igihe adakora imyitozo ariko bivugwa ko ubu ameze neza ndetse ari bunabanze mu kibuga.

11 buri kipe ishobora kubanzamo

Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Hakizimana Félicien, Nsabimana Aimable, Ndayishimiye Thierry, Nshimirimana Ismail Pitchou, Bizimana Amisi Coutinho, Ssekisambu Erissa, Mugenzi Bienvenue na Mugiraneza Frodauard.

Rayon Sports: Rwamadhan Kabwili, Mucyo Junior Didier, Ganijuru Elie, Samuel Ndizeye, Ngendahimana Eric, Mugisha François Master, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Paul Were, Iraguha Hadji na Musa Esenu

Rayon Sports na Kiyovu Sports haraca uwambaye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top