Siporo

Kiyovu Sports yabonye umuterankunga mushya(AMAFOTO)

Kiyovu Sports yabonye umuterankunga mushya(AMAFOTO)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasinot2021, ikipe ya Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete igurisha ibikoresho by’ubuvuzi ya Kipharma.

Iyi sosiyete igiye kuba umufatanyabikorwa mu by’ubuvuzi binyuze mu bikorwa bya yo bya Bio Oil na Sebamed.

Ubu bufatanye bwa mbere ku ikipe yambara ‘icyatsi n’umweru’ buzayihesha ibikoresho n’imiti byose ikipe ikenera mu gihe cy’umwaka aho ushobora kuzongerwa mu gihe impande zombi zibyumvikanyeho.
Igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano cyabereye ku biro bikuru by’ikigo Kipharma biherereye I Remera bikaba byanaranzwe no kwakira ibikoresho bya mbere bikubiye muri aya msezerano aho byashyikirijwe ikipe ya Kiyovu Sports.

Agaruka kuri iki gikorwa, umuyobozi wa Kiyovu Sports, Bwana Mvukiyehe Juvenal yagize ati “Uyu munsi ni uwa mateka mu ikipe yacu. Kuri ubu, twafunguriye umuryango abafatanyabikorwa bose bifuza gukorana n’ikipe yacu ndetse n’umuryango mugari wa Kiyovu ugenda waguka umunsi ku wundi. Twishimiye rero ko Kipharma Ltd yinjiye mu bafatanyabikorwa bacu kandi twishimiye gukorana n’ikigo cya mbere mu Rwanda gitanga imiti ndetse n’ibikoresho by’ubuvuzi.”

Umuyobozi wa Kipharma Ltd, Bwana Giovanni Davite, yishimiye ubu bufatanye aho yagize ati “Abayobozi ku mpande zombi biyemeje kuzubahiriza ibikubiye muri aya masezerano yashyizwe umukono kandi biyemeza kugera ku musaruro witezwemo, ndetse biyemeza no kureba uburyo bwo kwagura ubu bufatanye."

Aya masezerano akaba azamara umwaka umwe ushobora kongerwa aho Kipharma izajya iyi kipe imiti n’ibikoresho byose ikenera.

Impande zombi zisinya amasezerano
Nyuma yo gusinya amasezerano
Iyi sosiyete izajya iha Kiyovu Sports ibikoresho bitandukanye
Amasezerano azamara umwaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top