Siporo

Kiyovu Sports yahagaritse kapiteni wa yo Seif uri mu Mavubi

Kiyovu Sports yahagaritse kapiteni wa yo Seif uri mu Mavubi

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwahagaritse kapiteni wa yo Niyonzima Olivier Seif kugeza shampiyona irangiye kubera imyitwarire idahwitse akomeje kugaragaza.

Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye Seif tariki ya 9 Werurwe 2024, yamumenyeshaje ko kubera imyitwairire idahwitse ahagaritswe imikino 6.

Yagize ati "Dushingiye ku masezerano wagiranye na Kiyovu Sports ku wa 1 Kanama 2023 mu nshingano zikubiye muri ayo masezerano ku ngingo ya yo ya kane, dushingiye ku myitwarire idahwitse ikomeje kukugaragaraho muri Kiyovu Sports;"

"Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association, nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyi myitwarire, turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino 6 ikurikiranye ya Kiyovu Sports Club izakina uhereye tariki ya 10 Werurwe 2024."

Bivuze ko Niyonzima Olivier Seif atemerewe gukinira Kiyovu Sports kugeza shampiyona ya 2023-24 irangiye kuko ari yo mikino isigaye.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashinjwa kugumura bagenzi be bakanga gukora imyitozo igihe ikipe yiteguraga umukino w’umunsi wa 23 batsinzwemo na Etoile del’Est kubera bari bafitiwe ibirarane by’imishahara.

Niyonzima Olivier Seif akaba ubu ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura imikino 2 ya gicuti na Madagascar na Botswana muri uku kwezi.

Niyonzima Olivier Sief yahagaritswe muri Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top