Siporo

Kiyovu Sports yatsinze APR FC urugamba rw’igikombe rusubira ibubisi

Kiyovu Sports yatsinze APR FC urugamba rw’igikombe rusubira ibubisi

Kiyovu Sports yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona bisubiza urugamba rw’igikombe ibubisi, ni nyuma y’uko amakipe ubu anganya amanota 60.

Wari umukino wagombaga gusiga utanze amerekezo y’igikombe cyangwa agasubiza urugamba irudubi.

APR FC yagiye gukina ifite amanota 60 yari ibizi ko kuwutsinda biyongerera amahirwe yo kukegukana mu gihe hasigaye imikino 3, ni mu gihe Kiyovu Sports ya kabiri n’amanota 57 nayo kuwutsinda byari kuyisubiza mu rugamba rw’igikombe.

Ku munota wa 6 nyuma yo gukinana neza hagati ya Okwi na Serumogo, yamucomekeye umupira mwiza ariko Serumogo ateye mu izamu Aimable awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

APR FC wabonaga iri mu mukino kurusha Kiyovu Sports, ku munota wa 10, Rwabuhihi Aime Placide yateye ishoti rikomeye ariko Kimenyi Yves awukoraho ukubita igiti cy’izamu werekeza muri koruneri.

Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa 15 kuri penaliti yatsinzwe na Bigirimana Abedi ku ikosa Nsabimana Aimable yakoreye Emmanuel Okwi mu rubuga rw’amahina.

Kiyovu Sports yari yashyize igitutu kuri APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 29 gitsinzwe na Emmanuel Okwi kuri kufura ni nyuma y’ikosa ryari rikorewe Muhozi Fred.

Ku munota wa 33, Ishimwe Pierre yakuyemo umupira ukomeye wari utewe na Cedric kuri kufura, yawushyize hejuru mu nguni undi arirambura awukuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert bavuyemo hajyamo Nshuti Innocent na Mugunga Yves.

Izi mpinduka zafashije APR FC ndetse bashyira igitutu kuri Kiyovu Sports, byaje kubaha igitego ku munota wa 57, ni kuri kufura yatewe na Manishimwe Djabel maze Kimenyi arawufata ntiyawukomeza neza usanga Omborenga Fitina wahise awushyira mu rushundura.

Ku munota 72 amakipe yombi yakoze impinduka, APR FC yakuyemo Rwabuhihi Aime Placide na Manishimwe Djabel hinjiramo Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet ni mu gihe ku ruhande rwa Kiyovu Sports, Muhozi Fred yasimbuwe na Mugenzi Bienvenue. Ku munota wa 78 Ruboneka Bosco yahaye umwanya Nsanzimfura Keddy, Kiyovu Sports nayo yakuyemo Cedric na Mutyaba hinjiramo Ishimwe Saleh na Coutinho.

APR FC yagerageje gushaka uko ibona igitego cya kabiri ariko biranga umukino urangira 2-1.

Nyuma y’uyu mukino amakipe yombi akaba anganya amanota 60, bikaba bisubije irudubi urugamba rw’igikombe mu gihe hasigaye imikino 3.

Indi mikino yabaye Etoile del’EST yatsinze Espoir FC 3-1, Gorilla itsinda Bugesera FC 4-1 na Mariners FC itsinda Etincelles FC.

Abedi yitegura gutera penaliti yavuyemo igitego cya mbere
Abanyamakuru banze kuvugana n'umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Habimana
    Ku wa 14-05-2022

    Nawe winyuraguyemo.zifite 60 ntabwo ari 70.

IZASOMWE CYANE

To Top