Siporo

Kiyovu Sports yerekanye imyenda izakoresha mu mwaka w’imikino 2020-2021(AMAFOTO)

Kiyovu Sports yerekanye imyenda izakoresha mu mwaka w’imikino 2020-2021(AMAFOTO)

Ikipe ya Kiyovu Sports ku munsi w’ejo yamuritse umwambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Ni umwambaro wamuritswe ku munsi w’ejo hashize ku bufatanye n’umufatanyabikorwa w’iyi kipe, Azam Group.

Uyu muhango wabereye ku ruganda rwa Azam aho Kiyovu Sports yari ihagarariwe n’umunyamabanga wayo, Munyangabe Omar na Hadji Rutikanga Hassan uri mu nama y’Ubutegetsi ya Kiyovu.

Ni imyenda bigaragara ko ikoze mu buryo butandukanye n’imyenda Kiyovu Sports yari isanzwe yambara.

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyangabe Omar nyuma yo kumurikirwa iyi myambaro na Azam yagize ati“Azam ni umufatanyabikorwa wa Kiyovu, hari ibyo asabwa kuduha natwe hari ibyo dusabwa gukora kugira ngo tumenyekanishe ibikorwa byabo nk’uko biri mu masezerano, wabonye ko hariho ibirango byayo, bizatuma igaragara cyane mu mikino ya Kiyovu Sports. Turishimye kuko ibashije kubahiriza ibyo twumvikanye.”

Mu mwaka ushize nibwo Azam Group yasinye amasezerano y’ubufanye na Kiyovu Sports mu gie cy’imyaka 4 kuri miliyoni 136 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imyenda ya Kiyovu Sports ikozwe mu buryo bushya
Amakabutura bazajya bambara
Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyangabe Omar(hagati) na we yari ahari
adji Rutikanga Hassan usanzwe uri mu nama y’Ubutegetsi ya Kiyovu.
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top