Siporo

Kiyovu Sports yihimuye kuri Sunrise FC yagannye habi

Kiyovu Sports yihimuye kuri Sunrise FC yagannye habi

Kiyovu Sports yanyagiye Sunrise FC iyihimuraho nyuma yo kuyibuza igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

Hari mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-24 aho Kiyovu Sports yari yakiriye Sunrise FC.

Mbere y’uyu mukino, Kiyovu Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yari yatangaje ko Sunrise FC igomba kuza kwishyura ibyo yabakoreye tariki ya 21 Gicurasi 2023.

Kuri izo tariki, Sunrise FC ikaba yaratsindiye Kiyovu Sports kuri Golgotha Stadium 1-0 iyibuza igikombe cya shampiyona.

Kiyovu Sports yari yarahiriye gusonga Sunrise FC iri mu murongo utukura, yaje kubigeraho ibatsinda 4-0.

Hakiri kare ku munota wa 7, Alfred Leku yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere, ku munota wa 38 Richard Kilongozi yatsinze icya kabiri mbere y’uko Alfred Leko ashyiramo icya 3 ku munota wa 42. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 3-0.

Sunrise FC yari yakoze impinduka 4 mbere y’uko igice cya mbere kirangira, yaje ishaka kwishyura ariko biranga.

Ku munota wa 56, Richard Kilongozi yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kane, umukino urangira ari 4-0.

Indi mikino y’umunsi wa 26 yabaye, Musanze FC yatsinze Gasogi United 2-1. Ejo hashize Gorilla FC yatsinze Etoile del’Est 1-0, Police FC itsinda Amagaju 2-0.

Ejo Rayon Sports izakira Etincelles FC, Muhazi United yakire Mukura VS. Ku wa Gatanu Marines izakira Bugesera FC, ni mu gihe umukino wa AS Kigali na APR FC wasubitswe kubera umutoza wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Dr Adel Zrane yitabye Imana.

Mu rugamba rwo kutamanuka, Etoile del’Est ni iya nyuma n’amanota 22, Bugesera FC ifite 24 ni mu gihe Etincelles na Sunrise FC zifite 26.

Kiyovu Sports yanyagiye Sunrise FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top