Siporo

Kiyovu yananiwe kwisobanura na Sunrise, Mukura na Gasogi nazo rubura gica

Kiyovu yananiwe kwisobanura na Sunrise, Mukura na Gasogi nazo rubura gica

Mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka, ibintu bikomeje gukomera, hakinwaga umunsi wa 5 aho Musanze FC yatsinze Gorilla ndetse ihita inizera kuguma mu cyiciro cya mbere, ni mu gihe indi mikino yabaye amakipe yose yanganyije.

Kuri Stade Umuganda, Etincelles FC kuri uyu Kane yagombaga kwakira AS Muhanga ariko umukino urasubikwa bitewe n’uko aka karere kashyizwe muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kuri Stade Mumena ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Sunrise FC, ni umukino wari ufunguye ku mpande zombi nubwo abataha izamu bananiwe kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babona.

Igice cya mbere Sunrise FC niyo wabonaga ko isa nirimo kurema amahirwe menshi ariko abasore bayo barimo Yafesi Mubiru, Hood Kawesa, Mudeyi Suleiman na Niyibizi Vedaste ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ni mu gihe kandi Kiyovu, Saba Robert, Nsengiyumva Moustapha na Babuwa Samson bagiye bashaka uburyo bamenera mu bwugarizi bw’iyi kipe ariko ntibyaborohera. Amakipe yagiye kuruka ari 0-0.

Basena yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Mpozembizi asimbura Mugabo Emmy, nyuma Hood Kawesa yaje guha umwanya Niyonzima Jean Paul Robinho, ni mu gihe mu minota 10 ya nyuma Mpozembizi yaje gusimburwa na Byinshi Daniel.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, muri iki gice cya kabiri Etienne yakoze impinduka aho Babuwa Samson yahaye umwanya Nyirinkindi Saleh, ni mu gihe Moustapha yaje gusimburwa na Ishimwe Kevin.

Aya makipe n’ubundi muri iki gice yabonye amahirwe atandukanye, nko ku munota wa 52, Suleiman yasigaranye n’umunyezamu ariko ateye mu izamu umupira ukubita igiti cy’izamu.

Chaolin, umunyezamu wa Sunrise FC yakuyemo umupira wabazwe wo muri 90, ni ku ishoti rikomeye yari atewe na Ngendahimana Eric, hari ku munota wa 58. Hagiye haboneka andi mahirwe ariko ntiyabyazwa umusaruro umukino urangira ari 0-0.

Musanze FC yatsinze Gorilla 2-0, ihita inashimangira ko yo igomba kuguma mu cyicoro cya mbere, undi mukino wabaye ni uwo Mukura VS yanganyije na Gasogi United I 1-1.

Kugeza ubu Musanze FC ifite amanota 12 ni nayo ya mbere, Kiyovu Sports ifite 10, Gorilla 7, Sunrise FC, Etincelles na Gasogi United zifite 6, Mukura VS 5 na AS Muhanga ifite ubusa.

Musanze FC yamaze kwizera kutamanuka mu cyiciro cya kabiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top