Siporo

KNC agiye kuva ku buyobozi bwa Gasogi United

KNC agiye kuva ku buyobozi bwa Gasogi United

Umushoramari washize Radio&TV1 akaba umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yaciye amarenga ko umwaka utaha ashobora kuzaba atakiri ku mwanya w’ubuyobozi w’iyi kipe.

Ibi uyu muyobozi w’iyi kipe imaze imyaka 3 mu cyiciro cya mbere yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023 mu kiganiro Rirarashe.

KNC yishimiye uko ikipe ye yitwaye muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-23 ndetse avuga ko umwaka utaha iyi kipe izaba ari nziza kurushaho.

Yakomeje avuga ko abantu ntibazatangazwe no kubona umwaka utaha Gasogi United ifite perezida mushya utari we.

Ati "ndashaka mbahe amakuru mashya, ntibibatangaze ko umwaka utaha muzaba mufite perezida mushya, perezida mushya utari njye. Ariko kuyobora Gasogi bigasaba iki? Kuba uri perezida ariko warenze umwaku."

"Njyewe nshobora kuba ndi mu nzindi nshingano muri Gasogi, kuki se ntaba visi perezida ushinzwe tekinike? Kuba perezida wa Gasogi United bigusaba kuba utunze amafaranga ari hejuru ya miliyoni 5 z’amadorali."

Yavuze ko umuntu wumva yiteguye yaza bagafatanya kuyobora iyi kipe akaba perezida we akamubera umwungiriza.

KNC avuga ko umwaka utaha iyi kipe izaba ikomeye cyane aho yavuze ko bazamubwira rutahizamu bashaka akamubagurira niyo yaba agura miliyoni 100.

KNC yaciye amarenga yo kuva ku buyobozi bwa Gasogi United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Singirankabo laurent
    Ku wa 24-05-2023

    Iki gikombe ndabona kizataha k umulindi kbs naho into kujya Inyanza no mumarangi wp

IZASOMWE CYANE

To Top