Siporo

KNC yageze kuri Muramira Gregoire ikiniga kiramufata, avuga icyamushenguye umutima kuruta ibindi

KNC yageze kuri Muramira Gregoire ikiniga kiramufata, avuga icyamushenguye umutima kuruta ibindi

Kakooza Nkuriza Charles [KNC] nyuma y’urupfu rwa Muramira Gregoire yavuze ko ikintu cyamushenguye umutima kuruta ibindi ari uko yitabye Imana atabashije kumusura.

Ku munsi w’ejo hashize ni bwo Muramira Gregoire wari umuyobozi w’irerero ry’Isonga yitabye Imana azize uburwayi, inkuru ye yababaje benshi mu bakunzi b’imikino mu Rwanda kuko yari umugabo ukunda siporo cyane by’umwihariko umupira w’amaguru.

Mbere y’umukino wa shampiyona w’umunsi wa 12 wahuje Gasogi United na APR FC zanganyije 0-0, hafashwe umunota wo kumwibuka.

KNC, umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko Muramira ari umwe mu bagabo bagize uruhare kugira ngo Gasogi United itere imbere, ndetse ko igikorwa yamukoreye cyamukoze ku mutima.

Ati “Umunsi umwe yantumyeho umuntu witwa Shukuru amuha imipira ibiri (ballons), ibyo bintu byahinduye ubuzima bwanjye, bihundura ukuntu ntekereza Muramira.”

Yakomeje avuga ko ikintu cyamushenguye umutima kuruta ibindi ari uko yitabye Imana atabashije kumusura, ni mu gihe yarimo abitegura.

Ati “Ikimbabaje ni ukuntu Muramira apfuye tutamusuye ajobundi ari bwo twaganiraga hano na Hadji tuvuga tuti mureke dusure Muramira (ahita yitsa umutima) ariko ntacyo nabivugaho cyane, umuryango we turi kumwe na wo kandi tuzababa hafi.”

Muramira Gregoire wari ufite imyaak 83, yitabye Imana azize kanseri y’umwijima, ni nyuma y’iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Tariki ya 12 Ugushyingo 2021, ubwo ikipe ya Gasogi United yakoraga ibirori byiswe “Ground Breaking Ceremony”, Muramira yahawe igihembo cy’indashyikirwa nk’umuntu wateje imbere umupira w’amaguru.

KNC yashenguwe bikomeye n'urupfu rwa Muramira Gregoire
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top