Siporo

KNC yateranye amagambo bikomeye na General wa Kiyovu Sports

KNC yateranye amagambo bikomeye na General wa Kiyovu Sports

Nyuma y’uko umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis [General] avuze ko atazigera na rimwe yumvikana n’umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] aho yanavuze ko yamwibye, uyu muyobozi yavuze ko ari agasuzuguro gakomeye k’umuntu nka General utaranatanga miliyoni 10 mu ikipe.

Hari nyuma y’umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona ya 2023-24 wo Kiyovu Sports yaraye inganyijemo na Gasogi United 1-1 maze Kiyovu Sports itaha ikubita agatoki ku kandi ivuga ko yibwe.

Umuyoboozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports, General, yagize ati “Turibwe, batanze penaliti itavuzweho rumwe natwe twabirebaga, iriya ntabwo ari penaliti umusifuzi yari gupfa gutanga, iriya ntabwo ari penaliti rwose, turibwe, sinzi ibyo bita gutegura ariko Kiyovu Sports turibwe ntabwo nyuzwe n’imisifurire y’uyu munsi.”

Hari igihe yigeze gusa n’ugaragara ashyamiranye na KNC, abajijwe kuri iki kibazo yavuze ko batazigera bumvikana kuko buri umwe afite ibyo ayoboye kandi bitandukanye n’iby’undi, aho yashimangiye ko na we (KNC) abizi ko Kiyovu Sports yibwe.

Ati “Nta nubwo tuzigera twumvikana, afite ibyo ayoboye mfite ibyo nyoboye bidafite n’aho bihuriye ariko na we arabizi neza nubwo nibwe, yabonye ko nta bushobozi afite bwo gutsinda Kiyovu Sports, ajye akoresha ibi ngibi byose akoresha ariko ntabwo bizakomeza gutya, nzi neza ko Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bintu bizacika kandi bizacika, igihe kizagera bicike.”

General yakomeje avuga ko ikipe ivuna bityo ko batazakomeza kurebera uburyo bakomeza kwibwa n’abasifuzi.

Ati “Imisifurire nk’iyi izagumaho ngo tubirebere, kugira ngo ikipe ize mu kibuga bisaba ibintu byinshi, tuba twashoye tuba twatanze ubufasha bushobotse, tuba twitanze kugira ngo ikipe igere mu kibuga ikine bisaba ibintu byinshi ariko kugera mu kibuga ukibwa gutya, ntabwo ari ibintu byo kwihanganirwa.”

KNC wababajwe n’aya magambo yavuze ko atakumva uburyo uyu mugabo aza kuvugira ku mafaranga y’Umujyi wa Kigali mu gihe we buri mwaka ashora arenga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda muri Gasogi United.

Ati “Ariko nka General, njyewe ndi nyir’ikipe, nshoramo, ubwo nka General yavuga iki imbere ya Gasogi? Yavuga iki imbere ya KNC, umugabo ushora arenga miliyoni 400, uzi ko Umujyi wa Kigali ukupiye Kiyovu itakongera no kubaho. Muzajye mwubaha abantu, General ubaha nshuti yanjye, dushora amafaranga ntabwo ari ukuza kuvuga gusa amagambo.”

Yasabye uyu mugabo guceceka kuko uwabara amafaranga yatanze muri Kiyovu Sports nubwo yitwa umuyobozi wayo atarenga miliyoni 10, ngo rero umupira si amagambo ahubwo ni ibikorwa.

Yagize ati “Mugiye gukora igenzura mukabara amafaranga General yahaye Kiyovu, ashobora kuba atarenga miliyoni 10, uyu munsi byaba biteye agahinda niba koko yabivuze mutamubeshyera, icyo cyubahiro kigomba kubahwa, Hadji Yusufu Mudaheranwa, perezida KNC bagomba kubahwa, maze gushyira arenga miliyari muri uyu mupira w’u Rwanda, ni iki nungutse se? General muzamubwire nashaka abare ayo yaguriye bombo umukinnyi, aba bantu baza kuvugira mu mupira gusa nka ba General, muceceke.”

KNC kandi yavuze ko Kiyovu Sports ari yo yatumye General amenyekana n’aho ubundi ayivuyemo nta kintu na kimwe azwiho, ngo nta n’ubushobozi afite bwatunga ikipe y’Akagari.

Ati “Ni gute umuntu avuga ngo ntabwo anyemera? Nta n’ikipe y’Akagari uyu General yatunga, muzambwire General ni igiki atikinze muri Kiyovu? Munyereke niba hari na miliyoni 10 General yashyize muri Kiyovu, ahubwo Juvenal yubahwe, njye ndakora ‘campaign’ yo kubahisha Juvenal, Juvenal ntabwo akwiye gusuzugurwa, ndashaka kuvugana na Juvenal gusa kuko nibo bantu dutanga amafaranga muri iyi shampiyona.”

Yakomeje avuga ko bibabaje kumva umuntu nka General yifata agatesha agaciro Juvenal Mvukiyehe bitewe n’ibikorwa yakoze muri Kiyovu Sports no mu mupira w’u Rwanda muri rusange kuko yongeye gushyira iyi kipe ku gasongero none umuntu nka General utayitunga ukwezi arimo kumusuzugura.

KNC na General ntabwo bumva ibintu kimwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top