Siporo

KNC yifatiye ku gahanga abanyamakuru b’imikino ba Radio Rwanda barimo Axel, Kwizigira...

KNC yifatiye ku gahanga abanyamakuru b’imikino ba Radio Rwanda barimo Axel, Kwizigira...

Perezida wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles, [KNC] yanenze abanyamakuru b’imikino ba Radio Rwanda abashinja icegezamatwara risenya umupira.

Ni nyuma y’uko mbere y’umukino wa shampiyona w’umunsi wa 4 wahuje Gasogi United na Rayon Sports kuri Stade Amahoro tariki ya 21 Nzeri 2024 bikarangira Rayon Sports itsinze 1-0, bari bagaragaje ko amasaha y’umukino hari abo abangamiye.

Muri iki kiganiro cy’urubuga rw’imikino cyakozwe na Kwizigira Jean Claude, Ruvuyanga, Rugangura Axel na Musangamfura Christian Lorenzo bagaragaje ko uyu mukino wari kujya saa 18h aho kuba saa 19h.

Babishingiraga ku kuba saa 20h hari umukino wa CAF Champions League wahuje APR FC na Pyramids FC ubera mu Misiri.

Ibi babifataga nko kubangamira abakunzi ba APR FC bifuzaga kureba Gasogi United na Rayon Sports kandi iyo ujya saa 18h bari kuwureba saa 20h bakiruka bajya kureba ikipe ya bo, si bo gusa n’abanyamakuru bifuzaga kureba uyu mukino hari abo byasabye kureba igice cya mbere cya Gasogi United na Rayon Sports gusa.

Bavugaga ko icyakoroha ari uko uyu mukino yawerekana muri Stade, gusa ni ibintu yari yamaze guhakana ko atazawerekana.

Hari aho Lorenzo yavuze ko ari akazi n’aho ubundi ntaho bari kujya, ati "Ni uko nyine ubundi ari amakuru ariko ubundi nanjye ntabwo uriya mukino najya kuwureba. Ntabwo twayogeza, ahubwo twayinyonga.”

Mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, KNC yifatiye kugahanga aba banyamakuru bakoze iki kiganiro ndetse avuga ko ashatse yabarega.

Ati "Kubona Radio y’Igihugu nshuti yanjye, iyo mwumvise nta kintu cyiza mwavuga, mwakwicecekeye. Nyuma y’umukino bakurikijeho ngo Semuhungu yarabyinnye. Na Gacinya yarabyinnye n’abandi barabyinnye.”

“Hari ibintu abantu bakina nabyo. Ntabwo ushobora kubona igitangazamakuru cya Leta gikora icengezamatwara risenya umupira, ifite imirongo irenga cumi n’ingahe. Nshatse uyu munsi najya kuregera ibyangijwe, nkavuga nti njye nifuzaga abantu ibihumbi 30, none haje ibihumbi bikabakaba 15.”

Kwizigira Jean Claude
Rugangura Axel
Nkurunziza Emmanuel Ruvuyanga
Musangamfura Christian Lorenzo
KNC yabashinje icengezamatwara risenya umupira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top