KNC yiteze impinduka ku munota wa nyuma mu itsinda Gasogi United iherereyemo
Nyuma yo kubura intsinzi mu mikino 2 ya shampiyona bamaze gukina, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriz a Charles[KNC], avuga ko nta gikuba cyacitse kuko yiteze ko byinshi bizahinduka ku munota wa nyuma.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi, Gasogi United yari yakiriye Rutsiro FC mu mukino wa kabiri wo mu itsinda B rya shampiyona, amakipe yombi yanganyije 0-0, hari nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 1-0 mu mukino wa mbere w’iri tsinda.
Nyuma y’uyu mukino, KNC yavuze ko bakinnye n’ikipe idashaka gukina, gusa ngo amahirwe aracyahari.
Ati”Sinavuga ko amahirwe yarangiye, ahubwo bigiye gukomera kurshaho muri iri tsinda, twakinnye na Rutsiro FC idashaka gukina ari ukwica umukino gusa, tubona amahirwe ariko ntitwayabyaza umusaruro.”
Yakomeje avuga ko muri iri tsinda buri kipe igifite amahirwe ndetse ahamya ko bizasobanuka ku munota wa nyuma.
Ati”Hagati yacu na Kiyovu turi mu bihe bitoroshye ari na Rutsiro izakina na Rayon Sports, byanze bikunze hari byinshi bigomba guhinduka muri iri tsinda ku munota wa nyuma. Nta mpamvu yo kugira igitutu ahubwo ni ukwitegura neza tukareba neza icyo dukora hano, amanota yo ku wa Gatandatu nituyabona hano, bizadushyira mu mwanya mwiza wo kureba uko bizarangira.”
Kugeza ubu muri iri tsinda, Rutsiro ni iya mbere n’amanota 4, Rayon Sports na Kiyovu Sports zifite 3 mu gihe Gasogi United ifite 1.
Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 9-05-2021Reyon izariyobora
Itsindape