Siporo

Koga: Cercle Sportif de Karongi yegukanye ’National Summer Swimming Competition’

Koga: Cercle Sportif de Karongi yegukanye ’National Summer Swimming Competition’

Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, ryegukanye Irushanwa rya National Summer Swimming Competition ryakiniwe kuri Pisine ya Lapalisse Hotel mu Karere ka Bugesera.

Iyi kipe yegukanye iri rushanwa ryakinwe ku Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024, nyuma yo guhigika andi makipe yari yaryitabiriye.

Aya makipe yari agizwe na; Cercle Sportif de Karongi, Vision Jeunesse Nouvelle, Rwesero, Les Daulphins, Rwamagana Canoe and Aquatics Sports na Aquawave.

Mu koga Intera ingana na Metro 400, Cercle Sportif de Karongi yakurikiwe n’ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Les Daulphins.

Iyi kipe kandi yanegukanye Intera ya Metero 200, ikurikirwa n’iya Les Daulphins mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle.

Abakinnyi basaga 80 ni bo bitabiriye iri Rushanwa, barushanyijwe mu byiciro bitandukanye, birimo icyiciro cy’abari hagati y’imyaka 10-12, 13-14, 15-16 ndetse n’icyiciro cy’abakuru guhera ku myaka 17 kuzamura. Ibi byiciro byombi byari bigizwe n’abagore n’abagabo.

Boze Inyogo zitandukanye zirimo; Freestyle, Backstroke, Breaststroke, Butterfly ndetse na Relay yakinwe mu buryo bw’amakipe.

Muri ibi byiciro by’imyaka itandukanye, barushanyijwe muri Metero 50, Metero 100, Metero 200 na Metero 400.

Abakinnyi barimo; Nyirabyenda Neema, Byiringiro Christian na Bukombe Christian b’Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, ni bamwe mubayifashije kwegukana iri rushanwa nyuma yo gukusanya Imidali mu byiciro bitandukanye.

Ku ruhande rw’Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle, abakinnyi barimo; Niyibizi Cedric, Alleluya Emmanuel na Uwimana Emmanuel, ni bamwe mu bakusanyije Imidali myinshi.

Mu Kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma y’iri Rushanwa, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda uburyo bagira imikoranire kandi byagenze.

Ati:“Twagiranye Ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo Akarere ka Bugesera kagira Ikipe y’Umukino wo Koga kandi byatanze Umusaruro. Hari kandi gukomeza imikoranire mu buryo butandukanye, ku buryo n’igihe ikipe itarashingwa, Amarushanwa itandukanye y’Umukino wo Koga yazajya akinirwa mu Karere kacu, natwe nk’ubuyobozi tubigizemo uruhare, aho kuba Ishyirahamwe gusa”.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Madamu Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko iri rushanwa risize babonye impano nshya.

Ati "Twabonyemo Impano nshya kandi ibi bitwereka ko ari ikimenyetso simusiga ko umukino wo Koga uri kuzamuka ku rwego rwiza. Uretse kurushanwa, abaryitabiriye twabageneye ibikoresho bitandukanye bizabafasha gukomeza gukarishya imyitozo cyane ko mbere y’uko basoza ibiruhuko, nabwo bazakora irindi rushanwa hagamijwe kureba ko urwego rwabo rwazamutse kurushaho”.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe Siporo n’Iterambere, Rwego Ngarambe, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Rugabira Girimbabazi Pamela.

Cercle Sportif ni yo yegukanye iri rushanwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top