Ku munota wa nyuma Kwizera Olivier yakuwe mu Bakinnyi bazakina na Benin
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yamaze gutangaza abakinnyi 26 agomba guhagurukana mu Rwanda yerekeza muri Benin batarimo umunyezamu wa mbere, Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia.
Amavubi arahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu aho agomba kunyura muri Ethiopia azakina n’iki gihugu umukino wa gicuti ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe agahita yerekeza muri Benin.
Umukino wa Benin n’u Rwanda ni uw’umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire. Umukino ubanza uzabera muri Benin tariki ya 22 Werurwe 2023 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 27 Werurwe 2023.
Yari yahamagaye abakinnyi 30, yahagurukanye abakinnyi 26 batarimo Kwizera Olivier usanzwe ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia wagombaga kuzahurira n’abandi muri Ethiopia ejo ku wa Gatandatu.
Benshi batunguwe no kutabona uyu musore ku rutonde, gusa amakuru avuga ko yagize ikibazo cy’imvune mu mukino wa shampiyona ikipe yanganyijemo na Al Najmah FC 1-1 uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023.
Abandi bakinnyi basigaye ni Nyarugabo Moise wa AS Kigali, Mucyo Didier wa Police FC na Iradukunda Simeon wa Gorilla FC.
Abakinnyi 26 umutoza agomba guhagurukana
Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC)
Ba myugariro: Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo (Kiyovu Sports), Emmanuel Imanishimwe (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Christian Ishimwe (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Abdul Rwatubyaye (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali)na Clement Niyigena (APR FC)
Abakin hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Ally Niyonzima (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Steve Rubanguka (FC Zimbru), Yorl Rafael (Gefle), Hakim Sahabo (Lille) na Hadji Iraguha (Rayon Sports)
Ba Rutahizamu: Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC), na Habimana Glen (Victoria Rosport)
Ibitekerezo