Siporo

Ku munsi nk’uyu 2013 Karekezi Olivier yasezeye mu ikipe y’igihugu, incamake y’urugendo rwe muri ruhago

Ku munsi nk’uyu 2013 Karekezi Olivier yasezeye mu ikipe y’igihugu, incamake y’urugendo rwe muri ruhago

Ku munsi nk’uyu muri 2013, uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, umwe mu bakinnyi babashije gukina igikombe cy’Afurika rukumbi u Rwanda rwitabiriye, Olivier Karekezi Fils wari uzwi nka Danger Man, yasezeye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ku myaka 30 y’amavuko.

Karekezi Olivier w’imyaka 36, yavutse tariki 25 Gicurasi 1983, avuka mu muryango w’abana 7(na we arimo), abakobwa 3 n’abahungu 4. Abahungu 2 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe se umubyara we yazize impanuka mu 1987.

Karekezi Olivier ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize, yakinnye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ku rwego mpuzamahanga.

Yabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu igihe kirekire

Yatangariye umupira mu ikipe y’Intare FC mbere y’uko mu 1998 yerekeza muri APR FC kugeza 2004, kuva 2005 kugeza 2007 yahise yerekeza mu ikipe ya Helsingborgs IF yo muri Sweden aho mu mikino 60 yayitsindiye ibitego 18.

Kuva 2008-2009 yakiniye Hamarkameratene yo muri Norvage yayikiniye imikino 32 atsinda ibitego 6, 2010-2011 yahise asubira muri Swede mu ikipe ya Östers IF ayikinira imikino 49 atsinda ibitego 6, hari mbere y’uko muri 2011 agaruka muri APR FC.

2012-2013 yerekeje muri CA Bizertin yo muri Tunsia, yayikiniye imikino 7 atsinda igitego 1, yaje gusoreza mu cyiciro cya 3 muri Swede mu ikipe ya Trelleborgs FF muri 2014 aho yayikiniye imikino 15 atsindamo ibitego 4.

Karekezi Olivier ari mu ikipe ya Östers IF yasohotse ku rutonde rw’abakinnyi 45 b’abanyafurika bahembwa amafaranga menshi, aho yahembwaga amadorali y’Amerika ibihumbi 52 ku mwaka(icyo gihe byari miliyoni 30 z’amafaramga y’u Rwanda zirengaho gato).

Amateka yerekana ko yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu muri Mata 2000 ubwo u Rwanda rwanganyaga na Cote d’Ivoire ibitego 2-2 mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2002.

Karekezi Olivier igitego cye cya mbere mu Mavubi yagitsinze ubwo Amavubi yatsindaga Somalia 3-0 muri CECAFA ya 2001(ibindi byatsinzwe na Hassan Milili).

Olivier Karekezi akaba yari mu ikipe y’igihugu yagiye mu gikombe cya Afurika cya 2004. Igitego cye cy’umutwe ni cyo cyafunguye urugendo rw’ikipe y’igihugu mu gushaka itike yo kujya muri iki gikombe ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Ghana ibitego 4-2 muri Ghana.

Yakinnye ku rwego mpuzamahanga

Olivier Karekezi ni umwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Afurika rukumbi u Rwanda rwitabiriye muri 2004, uyu mugabo amateka yerekana ko ari we mukinnyi watsindiye Amavubi ibitego byinshi aho mu mikino 55 yakinnye, yatsinze ibitego 25.

Tariki ya 26 Kanama 2013, Olivier Karekezi ni bwo yatangarije abanyarwanda n’Isi yose muri rusange ko asezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi, yashimiye buri wese wagize uruhare mu rugendo rwe mu ikipe y’igihugu.

Yasezeye ubwo yari amaze guhamagarwa n’umutoza Eric Nshimiyimana(bakinanye ifikombe cy’Afurka) mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma wo gushka tike yo kujya mu gikombe cy’isi u Rwanda rwakinnyemo na Benin tariki ya 7 Nzeri 2013.

Jimmy Mulisa, wakinanye y’uyu mugabo mu ikipe y’igihugu ndetse na APR FC, yabwiye Isimbi ko adashobora kwibagirwa uyu mukinnyi kuko ari we wamufashije akiza muri APR FC, ngo ni umuntu wakundaga gufasha abandi.

Yagize ati“Karekezi sinzi ukuntu namukubwira ariko ngira ngo imyaka nakinnye hano mu Rwanda n’ahandi hose, ni inshuti yanjye twabanye, twabanye muri byinshi, nkigera mu Rwanda yaranyakiriye. Ndabyibuka nkiza muri APR FC nje gukora igeragezwa harimo ba rutahizamu benshi kandi bashoboye bagera kuri 7, ariko kugira ngo menyere ni Karekezi, yaramfashije cyane, angira inama, tuba inshuti ni we watumye niyumva mu ikipe nanjye mfatiraho, ni we twararanaga, twarasohokanaga, muri rusange ni umuntu wakundaga gufasha abandi.”

Jimmy Mulisa(7) ni umwe mu babanye na Karekezi(11) igihe kinini, yemeza ko ari umuntu ukunda gufasha abandi

Yakomeje avuga ko amuzi neza, ubushobozi bwe abuzi abona akwiye guhabwa umwanya mu mupira w’u Rwanda kuko afite ubumenyi bwafasha benshi.

Karekezi Olivier yibera muri Swede n’umuryango we, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu butoza itangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA Pro License A), yanatoje Rayon Sports kuva Nyakanga 2017- Gashyantare 2018.

Aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2018 ubwo yari umutoza wa Rayon SPorts
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top