Ku munsi w’imperuka muzabazwa byinshi- Mashami yatunze agatoki Itangazamakuru ku kuba Kevin Monnet Paquet atarakiniye Amavubi
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent avuga ko kutitabira ubutumire kwa Kevin Monnet Paquet byagizwemo uruhare n’itangazamakuru.
Mu mpera za 2018 nibwo rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet Paquet yatangaje ko yiteguye kuba yakinira u Rwanda.
Ubwo Mashami yahamagaraga abakinnyi azifashisha mu mukino w’umunsi wa 3 n’uwa 4 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, yahamagaye na Kevin Monnet Paquet ngo aze afatanye n’abandi.
Mu buryo butunguranye uyu mukinnyi wari wemeye gukinira Amavubi ntiyigeze yitabira ubutumire bw’u Rwanda.
Mbere y’uko Mashami ahaguruka yerekeza muri Cape Verde yari yavuze ko ateyereje uyu mukinnyi nk’uko ategereje abandi ndetse ko hari n’ibiganiro akomeje kugirana na we atahita atangaza.
Nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Cape Verde i Kigali 0-0, Mashami Vincent yavuze ko kutaza kwa Kevin Monnet Paquet byose byatewe n’itangazamakuru.
Ati"sinzi icyo nabisubizaho, kuko dushobora kuhirirwa tukanaharara, rimwe na rimwe ni mwe mwabigizemo uruhare, ntabwo ari mwese ariko bamwe muri mwe. Akenshi sinzi ukuntu tubayeho muri kamere yacu, sinzi inyungu ibiri inyuma, mufite intwaro ikomeye."
Yakomeje agira ati"sindi bugaruke ku byamuvuzweho ariko na we ni umuntu kandi arumva, aratekereza ngira ngo rero ni uko byagenze (...) Icyo nabasaba ni ukugerageza gukoresha neza impano Imana yaduhaye, gusigana ibyaha, mutwita ko tutari abanyamwuga ariko bamwe muri mwe nu ukuri ku munsi w’imperuka muzabazwa byinshi."
Mashami Vincent yavuze ko batahise barekera ahubwo ibiganiro bigikomeje kandi yizeye ko mu mikino iri imbere uzaba ari mu ikipe y’igihugu.
Ibitekerezo
Kenny
Ku wa 18-11-2020Kuki atateguye abo afitex?.
-xxxx-
Ku wa 18-11-2020Ikibazo nukuntu apanga abakinnyi naho ubundi twarikuyitsinda
Irafasha Erick
Ku wa 17-11-2020Kbs ubabwiye ukuri ikibazo nuko babwirwa ntibumve
Irafasha Erick
Ku wa 17-11-2020Kbs ubabwiye ukuri ikibazo nuko babwirwa ntibumve