Mugsiha Gilbert uri ku musozo w’amasezerano ye muri Rayon Sports, nta gihindutse ashobora gusinyira ikipe ya APR FC imaze igihe imwifuza.
Amakuru ISIMBI yamenye avuga ko uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande, umutoza Adil yasabye ko bamumuzanira akaza gusimbura Byiringiro Lague wamaze gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi.
Si ku nshuro ya mbere iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yifuje uyu mukinnyi, kuko ni ku nshuro ya gatatu.
Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019-2020 utangira, iyi kipe yaramwifuje ndetse bagirana n’ibiganiro, gusa biza kurangira yongereye amasezerano muri Rayon Sports.
Nyuma yaje kubwira ISIMBI ko byatewe n’uko iyi kipe yamuhaga ibyo yifuza ahitamo gukomezanya nayo.
Yagize ati“burya akazi ni akazi, byaravuzwe kandi nibyo, APR FC twaravuganye ariko ni nako na Rayon Sports twavuganaga, byarangiye nongereye amasezerano muri Rayon Sports kuko n’ubundi umwaka wari wabanje nari nigaragarijemo.”
Akomeza avuga ko byatewe n’uko iyi kipe yamuhaga ibyo yifuza ndetse n’umutoza amwereka ko amufitiye icyizere.
“Rayon Sports twaravuganye impa ibyo nifuzaga kandi bampa n’icyizere, kandi iyo ufite icyizere waraganiriye n’umutoza akakwereka ko agukenye ntacyari kumbuza, gusa APR FC na Rayon Sports ni amakipe meza buri mukinnyi aba yifuza gukinira.”
Mu mpeshyi y’umwaka ushize iyi kipe nabwo yongeye kumwifuza ariko nabwo biranga kuko yari agifite amasezerano y’umwaka umwe wa Rayon Sports arimo gusoza.
Ibitekerezo
Twishime
Ku wa 4-06-2021Djuma nae ashobora kugenda niyo mpamvu hakenewe umukinnyi nka Barafinda.Muzatugerere muri APR FC indani mutunekere niba koko bazazana abanyamahanga ba barafinda ntaho bazatugeza
Twishime
Ku wa 4-06-2021Djuma nae ashobora kugenda niyo mpamvu hakenewe umukinnyi nka Barafinda.Muzatugerere muri APR FC indani mutunekere niba koko bazazana abanyamahanga ba barafinda ntaho bazatugeza
Munana
Ku wa 4-06-2021ESE rayon sport ,izahora ise nwa na Apr katurebe imbarga zabayobozi ba rayon mugisha nagenda nabo bazabizire?
Izabayo pacifiqwe
Ku wa 4-06-2021Andika Igitekerezo Hano ndabakunda mumbwire abakinnyi royon yifuza kugura murakoze
rangira jean pierre
Ku wa 4-06-2021ariko Apr irasetsa buriya usibye gushaka guhora ivangira rayon sport ikeneye gilbert ese ba djuma babahe Kelly ese yanick baba hehe? ubwo se umupira w u rwanda uzatera imbere koko? amavubi azabona abakinnye gute? sorry nibeshye ni keddy harya ngo bazarisha inkoko ifi? maze umupira urangirire mu nda!!! ese Apr sinumva ngo ugira academie ra? ca inkoni izamba Irene aba bana bakine umupira abatoza babone abo batoza amavubi abone result