Siporo

Kuba umugore we yenda kwibaruka impanga byatumye atitabira ubutumire bw’Amavubi

Kuba umugore we yenda kwibaruka impanga byatumye atitabira ubutumire bw’Amavubi

Myugariro wa Birmingham Legion FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Phanuel Kavita ntiyitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi kubera ko umugore we yenda kubyara impanga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 ukina mu mutima w’ubwugarizi yari yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi gusa ntiyabasha kuboneka.

Byahuriranye n’uko tariki ya 4 Nzeri 2024 umunsi u Rwanda rufiteho umukino wa mbere na Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 ari bwo umugore we azabyara impanga.

"Hari undi mukinnyi mushya wari wahamagawe, yarampamagaye ambwira ko umugore we yenda kubyara impanga kandi akazabyara igihe tuzakinira umukino wa mbere, akaba ari mu bihe bigoye atazi icyo gukora, namubwiye ko nta kibazo ariko abaye ataje ku mukino wa mbere kuza ku mukino wa kabiri bigoye ibyiza yaguma mu rugo akita ku mugore akazaza ubutaha." Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank Spittler agaruka ku izina rishya (Phanuel Kavita) ryari ryahamagawe ariko ntiriboneke.

Kavita usanzwe ari kapiteni wa Birmingham Legion FC ukomoka k’umubyeyi umwe w’umunyarwanda (nyina), amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo kubona Jojea ahamgawe mu Mavubi kandi bakina mu cyiciro kimwe, cya kabiri muri Amerika, yahise amubaza uko byagenda ngo nawe akinire Amavubi.

Jojea yahise atanga ubu butumwa ko abona hari icyo yafasha mu ikipe y’igihugu kuko we yifuza gukinira igihugu nyina avukamo.

Ejo u Rwanda ruzahaguruka mu Rwanda rwerekeza muri Libya aho ruzakina n’iki gihugu tariki ya 4 Nzeri mu mukino wa mbere w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Tariki ya 10 Nzeri azakira Nigeria i Kigali kuri Stade Amahoro.

Kavita umugore we arenda kwibaruka ni yo mpamvu ataje mu Mavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top