Siporo

Kubaho ntayifite ni nko kubaho nta roho – Sadate yavuze impamvu 3 zatumye yisubiraho ku cyemezo cye

Kubaho ntayifite ni nko kubaho nta roho – Sadate yavuze impamvu 3 zatumye yisubiraho ku cyemezo cye

Munyakazi Sadate yashimangiye ko yamaze kwisubiraho ku cyemezo cyo kujya kure y’ibimuhuza n’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera impanvu 3 zikomeye zirimo no kuba atabaho adafite Rayon Sports kuko byaba ari nk’umubiri utarimo roho.

Mu Kwakira 2022 ubwo Kiyovu Sports yari imaze gutsinda Rayon Sports ikayitwara igikombe cya Made in Rwanda, Sadate yatangaje ko niyongera kubatsinda muri uyu mwaka w’imikino azahita asezera muri ruhago.

Icyo gihe yagize ati "Iyo urebye iyi foto ubonamo ishusho y’ikipe imaze imyaka 30 idakora ku gikombe! Nubwo iki atari igikombe cyo kwivugiraho imyato, Bwana Juvenal ndashaka nkuhe ubu butumwa, utugambo wavuze dukanguye Umwami, niwongera kudutsinda muri iyi shampiyona nzahita nsezera ku mupira."

Yakomeje agira ati "Kiyovu Sports n’abafana bacye ugira, twaraguhariye ngo na we wongere utware ibikombe uhitamo icya Made In Rwanda ayo ni amahitamo ya we, gusa mbisubiyemo niwongera kudutsinda muri iyi shampiyona nzasezera burundu muri ruhago. Ngiye kubabaza abayovu mwese aho muva mukagera."

Ejo aya makipe yari yongeye guhura mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2022-23 maze Kiyovu Sports itsinda Rayon Sports 2-1, iba intsinzi ya 6 mu mikino 7 iheruka kubahuza ni mu gihe banganyije umukino umwe.

Nyuma y’uyu mukino Munyakazi Sadate yagize ati "ibyo natangaje kugeza ubu ntacyo ndahindura, ntacyo ndahindura ku byo natangaje."

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kandi yagize ati "byakozwe kandi murabeho."

Munyakazi Sadate yamaze kwisubiraho

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Munyakazi Sadate yavuze ko amakuru yo kwisubiraho arimo kuvugwa ari yo, ni nyuma y’amasaha make icyemezo agishyize mu bikorwa.

Ati “hari amakuru nari natangaje ko ikipe ya Kiyovu Sports nidutsinda nzasezera umupira w’amaguru mu Rwanda, ariko kandi na yo wabonye ko nisubiyeho na yo ni ukuri ninjye wabitangaje, nisubiyeho koko ku cyemezo nari nafashe, nisubiyeho rero nyuma y’amasaha make nkishyize mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko yisubiyeho kubera impamvu 3 ziyobowe no kuba kumutandukanya na Rayon Sports ari nko kuvuga ngo umubiri w’umuntu bawutandukanye na roho.

Ati “icya mbere biragoye kubaho udafite ikintu kiguha ibyishimo kandi abasiporutifu cyane cyane abo mu gisata cy’umupira w’amaguru dushimishwa na kiriya gisata, by’umwihariko kuri njye Rayon Sports ni ikipe inshimisha, ni yo impa ibyishimo byose.”

“Kubaho rero ntayifite byasaga no kubaho Sadate adafite ibyishimo mbese ni nka wa mubiri udafite roho urabizi ko bitakunda, nanjye kubaho ntafite Rayon Sports byanganaga n’uwo mubiri udafite roho.”

Nyuma yo gutangaza ko asezeye mu mupira w’amaguru, benshi bagiye babitangaho ibitekerezo bamwe bishimira ko agiye abandi na bo bamusaba kwisubiraho ko hari byinshi yakoraga ndetse yari agikenewe, iyi ni indi mpamvu yatumye na we ubwe afata umwanzuro wo kugaruka.

Ati “abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, abakunzi ba Rayon Sports, ab’amakipe anyuranye, abayobozi b’amakipe atandukanye, abantu benshi benshi banyuranye bampamagaye abandi bampa ubutumwa bansaba y’uko nisubiraho kuri kiriya cyemezo kandi koko nza gusanga nta mpamvu, ntabwo umugabo uko aguye ku rugamba, atsinzwe intambara ahita ava ku rugamba, nasanze ibyo bambwiraga ari byo.”

Ikindi cyamuteye kwisubiraho yasanze hari benshi mu bo badahuza byabashimishije cyane ahitamo kwisubiraho kuko atabereyeho gushimisha abamwanga.

Ati “ni icyemezo cyari cyashimishije abo nita abanzi b’umupira w’amaguru, abo banzi b’umupira w’amaguru naje gusanga nta mpamvu yo kubaha ibyishimo byo gutuma bishimira y’uko ubwangizi bwa bo butagira ubukoma mu nkokora kuko icyo niyemeje ni ugukoma mu nkora icyangiza umupira w’amaguru mu Rwanda cyose by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports.”

Ibi iyo abikora byari bivuze ko atari kuzongera kugaruka kureba umupira kuri Stade nubwo yari yaraguze itike y’umwaka ya Rayon Sports na Kiyovu Sports ndetse ntazongere no gukora ibikorwa byose bimuhuza n’umupira w’amaguru.

Munyakazi Sadate yamenyekanye muri 2019 ubwo yinjiraga muri Rayon Sports nk’umuntu uyifasha bya hafi nyuma aza no gutorerwa kuyiyobora, yaje kweguzwa muri Nzeri 2020.

Yari yavuze ko Kiyovu Sports nibatsinda azahita asezera mu mupira w'amaguru mu Rwanda
Sadate yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iragikwiye donat
    Ku wa 14-11-2022

    Munyakazi sadat yakoz kwisubiraho twese nk`abareyo twari twababaye

  • Iragikwiye donat
    Ku wa 14-11-2022

    Munyakazi sadat yakoz kwisubiraho twese nk`abareyo twari twababaye

  • ILsh IRA
    Ku wa 13-11-2022

    Ndabakunda cyane muduhe amasha avugwa muri RAYON

  • Augustin
    Ku wa 13-11-2022

    Ntuzongere guteka kuko Football nta Formule igira cyaneko ubuzineza komwiguriye imishire ngonabakinnyi mwagiyemwigira I Burundi kwariho habahira umukinnyi muzima aturuka I Burayi ngwajegukina murwanda mwagiyemumenya ubwenge Diarra abaye igisenzengeri ngwagarutse muri Rayon Iyabayarashoboye yaribukomereze ahandi

  • Valens
    Ku wa 12-11-2022

    Rayon iturimo kuruta uko tuyirimo WELCOM,DADY Nagaruke maze . Sam,karenzi nabandi,nkawe biyahure

IZASOMWE CYANE

To Top