Siporo

Kubera iki igikombe ntacyegukana? - Umutoza wa Rayon Sports yageneye abafana ubutumwa

Kubera iki igikombe ntacyegukana? - Umutoza wa Rayon Sports yageneye abafana ubutumwa

Umutoza wa Rayon Sports, umunya-Tunisia, Yamen Zelfani yavuze ko inzozi ze muri iyi kipe ari ukuba yakwegukana igikombe cya CAF Confederation Cup.

Ni mu gihe hasigaye iminota 90 ngo Rayon Sports imenye niba igomba kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup cyangwa se izasezererwa na Al Hilal Benghazi.

Ni nyuma y’uko umukino ubanza waraye wakiriwe na Al Hilal kuri Kigali Pele Stadium amakipe yombi yanganyije 1-1.

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko baremye amahirwe menshi ndetse aba yanavuyemo ibitego ariko ku bw’amahirwe make ntibyakunda ari n’aho ahera avuga ko yifitiye icyizere cyo kuzasezerera iyi kipe akagera mu matsinda.

Zelfani Yamen yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko ikintu cya mbere we atekereza ari ukwandika amateka mu mikino Nyafurika aho yumva n’igikombe yacyegukana.

Ati "Ndi habo ku bw’igikombe cya CAF Confederation Cup, kubera iki ntakwegukana iki gikombe? Izo ni inzozi zanjye, ndabizi abafana bakunda ikipe yabo kandi bakunda n’igihugu nkoreramo buri munsi kugira ngo ndebe ko nabageza mu matsinda."

Rayon Sports izakira umukino wo kwishyura tariki ya 30 Nzeri 2023 kuri Kigali Pele Stadium aho isabwa gutsinda cyangwa kutinjizwa igitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Zelfani yavuze ko no gutwara igikombe cy'imikino Nyafurika abyifuza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Rirahamye David
    Ku wa 27-09-2023

    Gahunda nukugera kure hashoboka kdi natwe tumuri inyuma

  • Rirahamye David
    Ku wa 27-09-2023

    Gahunda nukugera kure hashoboka kdi natwe tumuri inyuma

IZASOMWE CYANE

To Top