Siporo

Kuki Onana adakozwa ibiganiro na Rayon Sports, yizeye iki?

Kuki Onana adakozwa ibiganiro na Rayon Sports, yizeye iki?

Rutahizamu w’umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Léandre Onana Essomba ntakozwa ibyo kongera amasezerano muri iyi kipe.

Onana umwe mu bakinnyi bahagaze neza ndetse barimo gufasha Rayon Sports muri iyi minsi, ari ku mpera z’amasezerano ye ariko akaba yaranze ibiganiro byo kuba yakongera amasezerano.

Amakuru avuga ko ubwo ubuyobozi bwamwegeraga yabasabye kureka umwaka w’imikino ukarangira bakabona kuganira.

Gusa amakuru ava ku bari hafi y’uyu mukinnyi ni uko kongera amasezerano ari amahitamo ya nyuma kuri we n’aho ubundi bitari mu byo ateganya.

Ibi abishingira ku kuba afite andi makipe amwifuza arimo na Simba SC yo muri Tanzania, ndetse bivugwa ko yanabwiye abatoza ba Rayon Sports ko iyi kipe ari yo azakinira umwaka utaha w’imikino.

Arimo kubifashwamo na Karenzi Alex akaba umujyanama we, uyu mugabo ni n’umujyanama wa Robertinho utoza Simba SC wagaragaje ko amushaka.

Uretse ibi kandi, Onana ngo ntabwo yishimiye uburyo abayeho muri Rayon Sports, aho iyi kipe igongwa n’ikibazo cy’amikoro bituma bamara amezi menshi badagembwa.

Onana ntakozwa ibyo kongera amasezerano muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top