Siporo

Kuri miliyoni 30 Police FC igiye kwibikaho uwari inkingi ya mwamba muri Kiyovu Sports

Kuri miliyoni 30 Police FC igiye kwibikaho uwari inkingi ya mwamba muri Kiyovu Sports

Ibiganiro bigeze kure hagati ya Kiyovu Sports na Police FC ku kuba yasinyisha umukinnyi w’Umurundi Richard Bazombwa Kilongozi.

Police FC yagaragaje ko yifuza bikomeye umukinnyi wa Kiyovu Sports usatira unyuze ku ruhande ukomoka i Burundi witwa Richard Bazombwa Kilongozi.

Uyu mukinnyi yageze muri Kiyovu Sports umwaka w’imikino ushize aho yasinye imyaka 3 ubu akaba asigaranyemo imyaka 2.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubwo Mbonyumuvunyi Abdul Karim yari akiri umuyobozi wa Kiyovu Sports yavuganye na Police FC itanga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bivugwa uyu muyobozi yari yiteguye kuyafata ariko abwirwa ko uyu mukinnyi bitakunda kuri ayo mafaranga, yasabwe kudakora iryo kosa kereke byibuze ari miliyoni 30 kuri uyu mukinnyi.

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buhindutse maze tariki ya 26 Gicurasi bagatora komite nshya iyobowe na Nkurunziza David, ibiganiro byarakomeje.

Amakuru avuga ko Police FC yemeye gutanga izi miliyoni 30 isabwa ikaba yasinyisha Richard umwe mu bakinnyi bagize umwaka umwaka mwiza. Isaha n’isaha amasezerano ku mpande zombi azasinywa.

Richard Kilongozi mu muryango winjira muri Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top