Siporo

Kuri miliyoni 430 myugariro wa APR FC ashobora kwerekeza muri Maroc

Kuri miliyoni 430 myugariro wa APR FC ashobora kwerekeza muri Maroc

Myugariro wo Ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya APR FC, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yamaze kumvikana n’ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc aho azatangwaho miliyoni 430 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi usanzwe ari nimero ya mbere mu ikipe ya APR FC n’ikipe ya APR FC yumvikanye n’iyi kipe ya FAR Rabat kuyikinira mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere.

Mangwende ku giti cye bivugwa ko azahabwa ibihumbi 300 by’amadorali(300,0000,000 frw) ni mu gihe APR FC yari asigaraniye umwaka izahabwa ibihumbi 130 by’amadorali (130,0000,000 frw).

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru saa saba.

Imanishimwe Emmanuel yari amaze imyaka itanu akinira ikipe ya APR FC aho yayigiyemo muri 2016 avuye muri Rayon Sports.

Mangwende ashobora gutangwaho arenga miliyoni 400
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top