Siporo

Kwizera Olivier yarekuwe

Kwizera Olivier yarekuwe

Urukiko rwa Kicukiro rwemeje ko Kwizera Olivier na bagenzi be 7 barekurwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha urumogi ariko bagakatirwa igifungu cy’umwaka umwe usubitswe.

Uyu munsi tariki ya 6 Nyakanga nibwo habaye isomwa ry’urubanza umunyezamu Kwizera Olivier, myugariro Runanira Amza na bagenzi babo 6 bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Urukiko rwa Kicukiro rwemeje ko Kwizera Olivier, Ntakobisa David, Mugabo Ismael, Rumarigabo Wafiiq, Sinderibuye Seif, Kalisa Amerika Djuma, Mugisha Adolphe na Runanira Amza bahamwa n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw‘urumogi.

Bakaba bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe (1) kuri buri wese, ibi bihano
bikaba bisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe (1) kuri buri wese.

Rwategetse kandi ko bafatanya gutanga amagarama y‘urukiko ahwanye n’ibihumbi
icumi (10 000Frw), aya batayatanga kuva uru rubanza rubaye ndakuka akavanwa mu mitungo yabo ku ngufu za Leta.

Uko iburanishwa ryagenze

Tariki ya 28 Kamena nibwo hatangiye kuburanishwa mu mizi urubanza rwa Kwizera Olivier, Runanira Amza n’abandi bantu 6 bafatanywe tariki ya 4 Kamena iwe(kwa Kwizera Olivier) Kicukiro mu murenge wa Kagarama, bakekwaho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Uru rubanza rwagombaga gutangira saa 8h rwatangiye saa 9h zirenzeho iminota mike, nyuma y’iminota mike rwaje gusubikwa by’igihe gito nyuma y’uko ubwo bari bamaze gusomerwa imyirondoro n’ibyo baregwa, basanze hari umwe utari ufite umwunganira mu mategeko aho yari atarahagera, abazwa niba yiburanira asaba ko bategereza umwunganira, bisaba ko uru rubanza rwaba rusubikwa igihe gito kugira ngo bamutegereze.

Uru rubanza rwaje gusubukurwa nyuma y’amasaha agera kuri 3 n’igice, maze uko ari 8 batatu barimo Kwizera Olivier na Runanira Amza bahakanye ibyo baregwa aho bavuze ko uwo munsi batarukoresheje, ni mu gihe abandi babihakanye.

Kwizera Olivier yiregura yavuze ko urumogi yarukoresheje ariko yaruretse arimo no kwivuza.

Yavuze ko yatangiye kunywa urumogi muri 2019 ubwo umwana we yari amaze gupfa ariko akaba yaraje kubireka aho yahise yerekana ko afite n’impapuro zo kwa muganga yatangiye kwivuza.

Kwizera Olivier kandi yavuze ko ari no mu ikipe y’igihugu muri CHAN yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka bamupimye bakarumusangamo ariko akaba yari yaratangiye kwivuza(amakuru avuga ko ubwo bari muri CHAN bajyaga batoranya abakinnyi bakajya kubapima).

Runanira Amza we yavuze ko uwo munsi ntarwo yanyweye urwo bamusanzemo ari urwo muri 2019-2020 kubera ikigare cy’abakinnyi bakinanaga.

Umwe muri aba bareganwa witwa David yavuze ko ari we waruzanye kwa Kwizera Olivier bagiye kureberayo umukino w’Amavubi na Centrafrique wa gicuti, avuga ko arunywa mu cyayi kuko rumuvura mu nda, akaba yarabwiye bagenzi be ko hari umuti ashaka guteka mu cyayi, arangije ahaho na bagenzi be bari bamusabye.

Undi we yavuze ko uretse kurunywa mu cyayi yabibyeho gake akajya kukanywera mu bwiherero batabizi.

Ibisubizo byo muri Laboratwari byagaragaje ko Kwizera Olivier mu nkari ze harimo 506ng/ml mu gihe Amza ari 112ng/ml ni mu gihe umuntu muzima aba afite 20ng/ml.

Kwizera Olivier yarekuwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jule nshimiyimana
    Ku wa 6-07-2021

    Munyamakuru mubyukuri ushyize mu gaciro abagukurikiara buno ubabwiyeki koko iyo uvuze ngo yarekuwe yakatiwe umwaka usubitse ntubisobanure ubwo urumva inkuru yawe iba yuzuye koko

IZASOMWE CYANE

To Top